Murakaza neza ku rubuga rwa Diyosezi ya Byumba

Kristu Yezu akuzwe!
Tubahaye ikaze ku rubuga nkoranyambaga rwa Diyosezi ya Byumba! Twamamaza Ukwemera Gatolika tugambiriye gukiza roho.
Kuri uru rubuga hateguwe ingingo nyinshi zinyuranye ku bijyanye n'ibikorwa bya Kiliziya muri Diyosezi ya Byumba: iyogezabutumwa, liturijiya, gatigisimu, imigenzo myiza, uburere, ubuzima bwa roho, umuco, amajyambere, ubukungu n'ibindi.
Kugira ngo tugere ku ntego, dukorera mu bufatanye bw'inzego zumvira Umushumba, bityo Umwepiskopi akagera ku mbaga y'Abakristu yifashishije Amaparuwasi n'Ibigo binyuranye twagaragaje kuri uru rubuga.
Nimunogerwe n'ibyo muhasanga, kandi muhahurire n'Umukiza wacu Nyagasani Yezu Kristu, We Nzira, Ukuri n'Ubugingo.
Nyiricyubahiro, Musenyeri Seriviliyani NZAKAMWITA,
Umushumba wa Diyosezi ya Byumba
Byanditswe : 2015-09-13 13:19:28
Uwabitangaje : Diocese Byumba