Ikinyarwanda English Français
Ibiheruka gutangazwa
Ubutumwa bw'Umwepiskopi
Gahunda y'ibikorwa
ABIHAYIMANA
>> Ababikira n'Abafurere
>> Ababikira ba Mutagatifu Yozefu

UMURYANGO « LITTLE DAUGHTERS OF SAINT JOSEPH » WASOJE UBUTUMWA BWAWO MURI DIYOSEZI YA BYUMBA

Diyosezi ya Byumba

 

Kuri iki cyumweru ku wa 21 weruwe, Nyiricyubahiro Musenyeri Servilien NZAKAMWITA yatuye igitambo cy’Ukarisitiya muri paruwasi ya Muyanza yiragije Mutagatifu Bernard. Mu iki gitambo yaboneyeho gushimira no gusezera ku mugaragaro ababikira b’umuryango w’Abuzukuru ba Mutagatifu Yozefu (Little Daughters of Saint Joseph) basoje ubutumwa bwabo muri Diyosezi ya Byumba.

Aba bihayimaba bageze mu Muyanza mu mwaka wa 2001 baturutse hirya no hino muri aka karere (Kenya, Uganda) ndetse no mu gihugu cy’Ubutaliyani dore ko uyu muryango ari na ho ufite icyicaro mu mujyi wa Verona.

Bimwe mu bikorwa byabaranze, harimo kwita ku kigo nderabuzima cya Muyanza. Umushumba wa Diyosezi akaba yabashimiye ko bacyitayeho kigatera imbere. Umuyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Buyoga bwana Antoine Muhigira yongeyeho ko bagiraga urukundo rw’abaturage ku buryo bakoraga ingendo bakabasanga iwabo bakabavurira yo. Ikindi ni uko Ivuriro rifite échographie n’ibikoresho bigezweho byo kuvura amenyo.

Aba bihayimana kandi bafashije abana n’urubyiruko bashinga ishuri ry’incuke n’ishuri ry’imyuga. Gusa ikibababje ni uko ubu ayo mashuri yahagaze.

Mu Rwanda kandi bakorera ubutumwa muri paruwasi ya Rulindo y’Arkidiyosezi ya Kigali ku ishuri ry’Inyange.

Nyiricyubahiro Musenyeri akaba yarabasabye gukomeza kuzirikana kuri Diyosezi ya Byumba byashoboka bakazongera kugaruka. Yasabye urubyiruko rushaka kwiha Imana guhitamo uyu muryango  bityo bikazatuma babona abo bohereza mu butumwa.

Mu ijambo rye, intumwa ya mama Mukuru w’Umuryango yashimiye umushumba wa Diyosezi uburyo yabakiriye akabafasha, bashimira abasaseridoti ba paruwasi ya Muyanza ndetse n’abaturage bose babaniye neza. Avuga ko n’ubwo ingorane zitabura bagiye bishimye. Kuba bagiye birababaje ariko na none birashimishije kuko bagiye gukomereza ubutumwa mu bindi bihugu bitaramenya Ivanjili ya Yezu Kristu.

Umushumba wa Diyosezi kandi yijeje abakirisitu ba paruwasi ya Muyanza ko mu minsi mike hazaba habonetse undi muryango uzaza gukomeza ibikorwa bakoraga. Mu gusoza yagize ati « aba Babikira ni imfura bakoze neza ubutumwa bwabo none badusigiye ivuriro ryiza ndetse n’ibintu byo mu rugo rwabo byose barabidusigiye, abagiye kuza ni ba Nyamugwahashashe »

 


Byanditswe : 2021-03-22 09:25:35
Uwabitangaje : A Isidore NDAYAMBAJE

Aho tubarizwa
Cathedrale de ByumbaDiyosezi ya Byumba,
Agasanduku k'amabaruwa: 05 Byumba,
Repubulika y'u Rwanda
Terefoni : +250 788 551 851
Imeri: diocabyumba@yahoo.fr
Uburenganzira bw'Umuhanzi ©2021, Diyosezi ya Byumba, Umwihariko ku burenganzira bwose!
Byubatswe na Robert Makuta