>> Abayobozi ba Diyosezi
>> Umwepiskopi
Amateka ya Musenyeri Servilien NZAKAMWITA

Myr Servilien NZAKAMWITA
Nyiricyubahiro Musenyeri Servilien NZAKAMWITA yavutse tariki 20 Mata 1943 i Gatsirima, paruwasi ya Nyarurema dioyoseze ya Byumba. 1952-1957: amashuri abanza i Kabare,Rushaki na Rwaza. Mu 1958 yinjiye mu iseminari nto Mutagatifu Dominiko Savio ku Rwesero arangiriza amasomo ye muri Saint Paul i Kabgayi mu 1965. Muri Nzeri 1965 yinjiye mu i Seminari Nkuru ya Nyakibanda ahabwa ubusaserdoti ku ya 11 Nyakanga 1971 i Rushaki.
Kuva 1971-1975, yari padiri wungirije muri paruwasi ya Ruhengeri, aho yavuye mu 1975 agiye kuba padiri mukuru wa Paruwasi ya Janja kugeza 1986. 1986-1989, yabaye umwarimu muri Seminari Nto ya Rwesero nyuma ayibera umuyobozi. Kuva Nzeri 1989 kugeza mu Ukwakira 1991, yari i LUMEN VITAE mu Bubiligi. Agarutse, yagizwe umwarimu n'ushinzwe umutungo mu i Semimari Nkuru ya Rutongo yaje kubera umuyobozi muri Nzeri 1994.
Yagizwe umwepiskopi wa Byumba, ku ya 25 Werurwe 1996, ahabwa inkoni y'ubushumba ku ya 2 Kamena 1996 n'intego igira iti : FIAT VOLUNTAS TUA.
Byanditswe : 2015-09-14 12:35:10
Uwabitangaje : Diocese Byumba