Ikinyarwanda English Français
Ibiheruka gutangazwa
Ubutumwa bw'Umwepiskopi
Gahunda y'ibikorwa
ABO TURI BO
>> Abayobozi ba Diyosezi
>> Umwepiskopi

Amateka ya Musenyeri Servilien NZAKAMWITA

Diyosezi ya Byumba

Myr Servilien NZAKAMWITA

Nyiricyubahiro Musenyeri Servilien NZAKAMWITA yavutse tariki 20 Mata 1943 i Gatsirima, paruwasi ya Nyarurema dioyoseze ya Byumba. 1952-1957: amashuri abanza i Kabare,Rushaki na Rwaza. Mu 1958 yinjiye mu iseminari nto Mutagatifu Dominiko Savio  ku Rwesero arangiriza amasomo ye muri Saint Paul i Kabgayi mu 1965. Muri Nzeri 1965 yinjiye mu i Seminari Nkuru ya Nyakibanda ahabwa ubusaserdoti ku ya 11 Nyakanga 1971 i Rushaki. 

Kuva  1971-1975, yari padiri wungirije muri paruwasi ya Ruhengeri, aho yavuye mu 1975 agiye kuba padiri mukuru wa Paruwasi ya Janja kugeza 1986. 1986-1989, yabaye umwarimu muri Seminari Nto ya Rwesero nyuma ayibera umuyobozi. Kuva Nzeri 1989 kugeza mu Ukwakira 1991, yari i LUMEN VITAE mu Bubiligi. Agarutse, yagizwe umwarimu n'ushinzwe umutungo mu i Semimari Nkuru ya Rutongo yaje kubera umuyobozi muri Nzeri 1994. 

Yagizwe umwepiskopi wa Byumba, ku ya 25 Werurwe 1996, ahabwa inkoni y'ubushumba  ku ya 2 Kamena 1996 n'intego igira iti : FIAT VOLUNTAS TUA. 


Byanditswe : 2015-09-14 12:35:10
Uwabitangaje : Diocese Byumba

Aho tubarizwa
Cathedrale de ByumbaDiyosezi ya Byumba,
Agasanduku k'amabaruwa: 05 Byumba,
Repubulika y'u Rwanda
Terefoni : +250 788 551 851
Imeri: diocabyumba@yahoo.fr
Uburenganzira bw'Umuhanzi ©2017, Diyosezi ya Byumba, Umwihariko ku burenganzira bwose!
Byubatswe na Robert Makuta