>> Amakomisiyo ya Diyosezi
>> Komisiyo y'Imfubyi n'Abapfakazi
FORUM Y’ABAGENI BA KRISTU MURI PARUWASI YA NYINAWIMANA
Kuva tariki ya 14 kugera tariki ya 16 kamena muri paruwasi ya Nyinawimana hateraniye abageni ba Kristu bagera kuri 200 muri Forum. Usibye Abageni ba Kristu ba Paruwasi ya Nyinawimana, iyi forumu yitabiriwe n’intumwa z’Abageni ba Kristu ba Paruwasi ya Gituza, Ngarama, Mutete, Muyanza, Rukomo, Rushaki na Nyagahanga.
Muri iyo minsi bateganyirijwe ibiganiro binyuranye :
- Ihungabana n’isanamitima
- Kwiteza imbere
- Uruhare rw’umugeni wa kristu muri Kilziya umuryango w’Imana
- Umugeni wa kristu na Bikira Mariya
- Esprit CARITAS
Muri ibi biganiro byose icyagaragaye ni ibyishimo n’inyota abageni ba kristu bafite yo kwihugura ku bintu binyuranye. Ku buryo bifuje ko byahoraho kandi bikagera no mu maparuwasi yose.
Ikindi gishimishije ni uko Forum ituma abantu bamenyana bityo bigakuza urukundo n’ubuvandimwe kubera ko abaturuka kure bacumbikirwa na bagenzi babo mu muryango.
Iyo Forum yasojwe n’ibirori ku cyumweru cy’Ubutatu butagatifu 16/06/2019. Padiri Vedaste watuye igitambo cy’ukaristiya, yashimangiye byimazeyo umwanya Paruwasi Nyinawimana iha Abageni ba Kristu, ni abakristu bitangira cyane imirimo ya kiliziya. Iyo hari gahunda itegurwa bafata umwanya wa mbere mu kuyitabira batitaye ku ntege nkeya zabo.
Byanditswe : 2019-06-18 10:30:37
Uwabitangaje : A Isidore NDAYAMBAJE