Ikinyarwanda English Français
Ibiheruka gutangazwa
Ubutumwa bw'Umwepiskopi
Gahunda y'ibikorwa
AMAKURU
>> Amatangazo
>> Kubika

PADIRI EVARISTE NAMBAJE YARATABARUTSE

Diyosezi ya Byumba

Kuri uyu wa mbere, 24/02/2014, nibwo habaye umuhango wo gusezera bwa nyuma nyakwigendera Padiri Evariste NAMBAJE wa Diyosezi Gatolika ya Cyangugu. Uyu Padiri Evariste yitabye Imana mu ijoro ryo ku wa 21/02/2014 azize abagizi ba nabi bataramenyekana, ndetse nicyo yazize nticyiramenyekana, umurambo we  wasanzwe mu ishyamba rya Nyungwe mu mudoka yagendagamo.

Nyakwigendera Padiri Evariste NAMBAJE yavutse ku italiki ya 07/10/1967, avukira mu murenge wa KANJANGO, akarere ka NYAMASHEKE, avuka mu muryango w’abana 14, we akaba yari uwa 11. Nyuma y’amashuri abanza, yakomereje amasomo mu Iseminari nto ya Nyundo, akomereza mu iseminari Nkuru ya Rutongo, Kabgayi arangiriza mu Nyakibanda. Mu mibereho ye, cyane mu iseminari, nk’uko byemejwe n’abo biganye ndetse n’abamureze, yaranzwe n’ibintu bibiri b’ingezi: Yakundaga kwiga, agasoma cyane kugeza ubwo bamuhaye akabyiniriro ka Dogiteri (Docteur), ku rundi ruhande yakundaga gusenga nabwo bakamwita Misitike (Mystique). Yahawe ubupadiri ku italiki ya 11/07/1999, nyuma gato y’ukwatiba Imana kwa se umubyara kwabaye mu 1998. Yabaye Padiru Mukuru wa Paruwasi ya Mwezi na Nyabitimbo nyuma aba umucunga mutungo wa Diyosezi,yatabarutse ahagarariye umushinga wa Diyosezi wo kubaka Hoteli.

Mu muhango wo kumushyingura wabaye kuri uyu wa mbere, le 24/02/2014, witabiriwe n’abantu benshi kandi bo munzego zinyuranye, abihaye Imana, abayobozi, abakristu,…hagaragayemo akababaro kenshi ko kubura uyu mu Padri.

Igitambo cya Misa cyo kumusabira cyayobowe na Nyiricyubahiro Yohani Damaseni BIMENYIMANA, Umushumba wa Diyosezi ya Cyangugu akikijwe na Mgr Tadeyo NTIHINYURWA, Mgr Antono KAMBANDA na Mgr Smargde MBONYINTEGE, abasaseridoti benshi, imbaga y’abihayimana, abayoboze mu nzego zitandukanye za Leta, abkiristu benshi.

Icyagarusweho mu magambo yose yavugiwe muri uyu muhango ni ubutwari n’umurava byaranze Padiri Evariste NAMABAJE mu mirimo inyuranye yagiye ashingwa; ko agiye hari byinshi yaragishoreye kandi ko yaragikenewe. Igikomeye cyane cyaranze uyu muhango ni umugenzo mwiza wa Gikiristu wo kutifuriza inabi abagiranabi, aho abishi ba Padiri Evaiste basabiwe kugira ngo bahinduke, barekere aho ubugira nabi bwabo, ubutabera nabwo bwasabwe kugaragaza ukuri kuri uru rupfu rwa Padiri Evariste NAMBAJE.

IMANA IMUHE IRUHUKO RIDASHIRA, IMWEYEREKE ITEKA ARUHUKIRE MU MAHORO.

Padiri Viateur SAFARI


Byanditswe : 2015-09-21 20:17:51
Uwabitangaje : Diocese Byumba

Aho tubarizwa
Cathedrale de ByumbaDiyosezi ya Byumba,
Agasanduku k'amabaruwa: 05 Byumba,
Repubulika y'u Rwanda
Terefoni : +250 788 551 851
Imeri: diocabyumba@yahoo.fr
Uburenganzira bw'Umuhanzi ©2017, Diyosezi ya Byumba, Umwihariko ku burenganzira bwose!
Byubatswe na Robert Makuta