Ikinyarwanda English Français
Ibiheruka gutangazwa
Ubutumwa bw'Umwepiskopi
Gahunda y'ibikorwa
AMAKURU
>> Diyosezi

ABAGIZE UMURYANGO W’AGISIYO GATOLIKA WA KOLPING MU RWANDA BAKOZE URUGENDO NYOBOKAMANA I BYUMBA

Diyosezi ya Byumba

 

Tariki ya 27/10/2017, abagize Umuryango w’Agisiyo Gatolika wa Kolping, mu Rwanda bakoze Urugendo nyobokamana ku cyicaro cya Diyosezi Gatolika ya BYUMBA. Ni urugendo nyobokamana rukorwaku munsi ngarukamwaka ku isi yose wo gusabira Umuhire Adolphe Kolping ngo ashyirwe mu rwego rw’Abatagatifu. Iyi tariki yubahirizwa  ku isi hose, ishobora kwimurirwa ku yindi tariki ikwiye bitewe n’impamvu  z’igihugu iki n’iki. Adolphe KOLPING ni umupadiri w’Umudage wabayeho kuva 8/12/1813 kugeza 4/12/1865, atangiza ibikorwa byo gufasha urubyiruko kwivana mu bukene no gusenga Imana, byaje kubyara Umuryango wamwitiriwe.

Umushyitsi mukuru yari Umwepisikopi wa Diyosezi ya BYUMBA, Musenyeri Serviliyani NZAKAMWITA, akaba  n’Umurinzi (Protecteur)  cyangwa Umwepisikopi uhagarariye abandi mu Nama y’Abepisikopi Gatolika mu Rwanda, muri Komisiyo ishinzwe Ubutumwa bw’Abalayiki, uwo Muryango ubarizwamo. Hari kandi Omoniye wa Kolping Rwanda, Padiri Festus NZEYIMANA. Hari ba Omoniye b’Ingo za Kolping mu Maparuwasi 63, Kolping Rwanda ikoreramo. Hari abanyamuryango ba Kolping 1463 ku basaga 2500 bagize uwo muryango mu Rwanda, baturutse muri izo Ngo za Kolping.

Ibyo birori byabimburiwe n’umutambagiro w’Abakolpingi baririmba indirimbo y’Umuryango (Hymne) bafite n’amabendera ry’Umuryango; barangajwe imbere na Omoniye ku rwego rw’igihugu, Abagize Inama y’Ubuyobozi ndetse n’abakozi ba Kolping ku rwego rw’igihugu.

Umutima w’ibyo birori wari Igitambo cy’Ukarisitiya cyayobowe n’Umushumba wa Diyosezi ya BYUMBA,Musenyeri Serviliyani NZAKAMWITA. Amasomo ateganywa na liturujiya y’uwo munsi ku isi hose, yari Ezekiyeli 36, 24-28 ; 1Petero 2, 4-9, Luka 22, 24-30. Abanyamuryango ba Kolping basabira uwashinze Umuryango waje no  kumwitirirwa,ngo ashyirwe mu rwego rw’Abatagatifu dore ko ubu ari Umuhire (le Bienheureux).  Mu nyigisho ye, Umwepisikopi yibukije ko Padiri Adolphe KOLPING yaranzwe no kubaha Imana nk’uko Yezu yubaha Imana Data, agakora ugushaka kwayo, akicisha bugufi kandi akiyoroshya (Luka 22, 27). Yabasabye kuba Abakristu b’icyitegererezo muri bagenzi babo, bityo bakaba amabuye nyabuzima Kristu yifashisha yubaka Kiliziya n’igihugu (1Petero 2, 5). Yabibukije ko KOLPING ataranzwe n’umutima w’ibuye (Ezekiyeli 36, 26), ahubwo yaranzwe no kubaha Imana no gukunda bagenzi be cyane cyane abaciye bugufi. Aha Musenyeri yagarutse ku ndangagaciro eshatu zaranze KOLPING: Isengesho, Gukunda umurimo no Kwiga, maze asaba abanyamuryango ba Kolping kurangwa n’isengesho rizabafasha kwitagatifuza no gutagatifuza isi bayigira nziza. Yabasabye kandi gukunda umurimo bityo bakiteza imbere, bagateza imbere n’igihugu. Yabasabye kandi gukunda kwihugura.Yagize ati: “Ubwenge burarahurwa”.

Mu gusoza yabasabye ibintu bibiri ngenzi. Kwiga Inyigisho za Kiliziya zivuga ku mibereho n’imibanire y’abantu (Doctrine Sociale de l’Eglise), ndetse no kubaka ingo nzima. Yibukije ko Papa Yohani Pahulo II yasabye Akanama gashinzwe Ubutabera n’Amahoro kwandika igitabo gisobanura kandi gitanga umurongo  ku mibereho n’imibanire y’abantu. Icyo gitabo kiri gushyirwa mu Kinyarwanda. Komisiyo ishinzwe Abalayiki, ireberera n’Abanyamuryango ba Kolping yatangiye kugisobanurira impuguke. Yagize ati: “Twatangiye kusobanurira impuguke izo nyigisho kugira ngo abahugutse mu bundi bumenyi, bamenye n’icyo Imana ibashakaho, maze mu byemezo bafata bajye bamurikirwa n’inyigisho z’icyo gitabo”.

Yabibukije kandi, nk’uko twabivuze haruguru, ko bagomba kubaka ingo nzima. Yabasabye kuba ku isonga mu kubaka no kuzuzanya. Bityo, urugo rube igicumbi cy’ukwemera n’inkingi y’amajyambere. Abana babyiruke bazi Imana, bayikunda kandi bubaha bagenzi babo, baniyubaha. Ubukristu bushinge imizi mu muryango. Ingo zabo zigire ubuzima bwiza ku mutima no ku mubiri. Asoza agira ati : “Umuhire Kolping adusabire”.

Padiri Festus NZEYIMANA, Omoniye wa Kolping RWANDA mu ijambo rye, yasabye Aba-kolping kwigiramo indangagaciro zaranze KOLPING. Yagize ati: “Intego ze [ Gusenga, Gukora no Kwiga] muzigire izanyu, muri Kiliziya no mu muryango nyarwanda. Abaturanyi bagomba kubona ko imikorere yanyu ifite itandukaniro, ubudasa, mukaba Bandebereho”. Yasabye buri munyamuryango wa kolpingi gushaka abavandimwe babiri, akabasangiza ibyiza bya Kolping, byashoboka nabo bakinjira muri uyu Muryango. Yashimiye inzego z’umutekano zabafashije muri icyo gikorwa ndetse na Radiyo Mariya Rwanda yatangazaga ibiri kuhabera.

Umunyamuryango wa Kolping ya Paruwasi Nyamiyaga, muri Diyosezi ya Butare, yatanze ubuhamya bw’ibyiza  Umuryango Kolping wabagejejeho. Dore ko ari n’aho uyu Muryango wageze bwa mbere uzanywe n’umupadiri wo muri Tanzaniya, Honoratus MWAGENI. Mu buhamya bwe, yagarutse ku bikorwa by’uwo Muryango iwabo, birimo ubuhinzi, ububaji , gusudira ibyuma n’ishuri ry’indimi ku bakuze, ryaje kwakira n’abana bavuye mu mashuri abanza , rigahinduka Ishuri Ryisumbuye Ryigenga.

Uwo munsi wasojwe n’ubusabane, Abanyamuryango ba Kolping bakomeza isengesho berekeza iwabo.

 

Padiri Valens NSABAMUNGU Diyosezi BYUMBA

 

 


Byanditswe : 2017-11-04 08:29:30
Uwabitangaje : Diocese Byumba

Aho tubarizwa
Cathedrale de ByumbaDiyosezi ya Byumba,
Agasanduku k'amabaruwa: 05 Byumba,
Repubulika y'u Rwanda
Terefoni : +250 788 551 851
Imeri: diocabyumba@yahoo.fr
Uburenganzira bw'Umuhanzi ©2017, Diyosezi ya Byumba, Umwihariko ku burenganzira bwose!
Byubatswe na Robert Makuta