Ikinyarwanda English Français
Ibiheruka gutangazwa
Ubutumwa bw'Umwepiskopi
Gahunda y'ibikorwa
AMAPARUWASI
AMAKURU
>> Diyosezi
>> Amaparuwasi

PARUWASI YA BUNGWE YATANGIJE UMWAKA W'UBWIGISHWA

Diyosezi ya Byumba

UKWAKIRA 2013- UKWAKIRA 2014: GAHUNDA Y’UMWAKA W’IKENURABUSHYO N’UMWAKA W’IBWIGISHWA MURI PARUWASI YA BUNGWE

Tariki 19/10/2013, ku cyicaro cya Paruwasi hatangijwe umwaka w’ Ikenurabushyo n’umwaka w’Ubwigishwa. Nyuma yo gutambagiza urumuri no gushyira imisaraba ku ngo z’abakirisitu mu kwezi kwa karindwi n’ukwa munani 2013, ku bakirisitu bose bo mu Miryango-remezo igize Paruwasi ya Bungwe, hatangijwe umwaka w’ubwigishwa.

Uwo munsi witabiriwe n’abigishwa n’abanyeshuri barenga igihumbi bitegura guhabwa Amasakaramentu anyuranye nka Batisimu, Ukarisitiya n’Ugukomezwa, baherakejwe n’abakateshisiti n’abakuru b’Amasantarali agize Paruwasi ndetse n’abayobozi mu Nama Nkuru ya Paruwasi. Mu Gitambo cya Misa , Padiri Mukuru Augustin HAKIZIMANA ari kumwe na Padiri Valens NSABAMUNGU, amaze guha ikaze abari aho bose, yongeye gukangururira abigishwa gukunda Kristu no ku mubera abahamya. Ariko se babera bate umuhamya uwo batazi ? Bamumenya bate se niba batigishijwe ? Ubu rero ni bwo butumwa bw’Abakateshisiti bafashijwe n’izindi nzego zose za Paruwasi, hatibagiwe ariko n’imiryango abigishwa babamo.

Abigishwa bibukijwe kwitabira inyigisho zibategurira Amasakaramentu no kugira ikinyabupfurara. Muri iki Gitambo cya Misa kandi hatanzwe Isakaramentu ry’Ugushyingira ku bakirisitu bari baraguye bagakangurwa n’urugendo rwo gutambagiza urumuri rw’umwaka w’ukwemera ndetse n’abana babo barabatizwa.

Ku bijyanye n’Umwaka w’Ikenurabushyo, Padiri wari uyoboye umuhango yibukije Insanganyamatsiko y’uyu mwaka: « TUMURIKIWE N’UKWEMERA TWUBAKE KILIZIYA YACU » n’ingingo fatizo tuzifashisha mu gusuzuma ishyirwa mu bikorwa ry’ibyo dushaka kugeraho, ayo arizo : Ubwigishwa : Gukurikiza gahunda imwe yatanzwe na Diyosezi ya Byumba ; Uburezi ;Caritas ; gutegura « ingendanyi » izifashishwa mu kwakira no gutegura Abagarukiramana ; Kugira ibyangombwa biranga umutungo wa Paruwasi ; Icungamutungo ; Igenzura ; Amahugurwa ; Guteganyiriza abasaseridoti ba Diyosezi ya Byumba.

Misa ihumuje, abayobozi ba Paruwasi ku nzego zitandukanye, Abakateshisiti, n’abigishwa bahagarariye abandi mu Masantarali bahawe urumuri bagomba kugeza ku bandi bakirisitu mu Masantarali yabo nk’ikimenyetso cy’itangira ry’umwaka w’Ikenurabushyo.

Nyuma ya Misa, abari batumiwe bunguranye ibitekerezo. Bishimiye umusaruro wavuye mu gutambagiza urumuri no gushyira imisaraba ku ngo z’abakirisitu mu kwezi kwa karindwi n’ukwa munani 2013. Abakirisitu barenga magana atanu bagarukiye Imana bemera gutegurirwa kwongera guhabwa Amasakaramentu cyane cyane iryo Gushyingira bari barivukije.Biyemeje kandi gukomera kuri ziriya ngingo zifashisha mu gusuzuma ishyirwa mu bikorwa ry’Insanganyamatsiko y’uyu mwaka: « TUMURIKIWE N’UKWEMERA TWUBAKE KILIZIYA YACU ».

Umunsi wasojwe n’ubusabane bwabereye mu nzu mberabyombi  ya Paruwasi.

Byakurikiranwe n’Umuyobozi wa Santarali Mukono

Fidele HABIYAREMYE


Byanditswe : 2015-09-17 18:28:14
Uwabitangaje : Diocese Byumba

Aho tubarizwa
Cathedrale de ByumbaDiyosezi ya Byumba,
Agasanduku k'amabaruwa: 05 Byumba,
Repubulika y'u Rwanda
Terefoni : +250 788 551 851
Imeri: diocabyumba@yahoo.fr
Uburenganzira bw'Umuhanzi ©2017, Diyosezi ya Byumba, Umwihariko ku burenganzira bwose!
Byubatswe na Robert Makuta