Ikinyarwanda English Français
Ibiheruka gutangazwa
Ubutumwa bw'Umwepiskopi
Gahunda y'ibikorwa
AMAKURU

URUGENDO RUTAGATIFU RW’ABAKRISTU BA PARUWASI BUNGWE I BYUMBA

Diyosezi ya Byumba

Tariki 12/11/2016, Abakristu ba Paruwasi Bungwe yitiriwe Umwamikazi w’Amahoro (Regina Pacis) bakoze Urugendo rutagatifu ku murwa mukuru wa Diyosezi i BYUMBA.

Mu rwego rwo kwizihiza Umwaka udasanzwe wa Yubile y’Impuhwe z’Imana watangajwe na Nyirubutungane Papa FRANSISKO tariki 8/12/2015, ukazasozwa tariki 20 Ugushyingo 2016, ku munsi wa Kristu Umwami, Diyosezi yacu yagennye ko buri Paruwasi izakora Urugendo Nyobokamana. Muri Diyosezi yacu, hari hateganyijwe gukorerwa ingendo Nyobokamana kuri Paruwasi Katedarali ya BYUMBA no kuri  Paruwasi KIZIGURO. Paruwasi Bungwe yitiriwe Umwamikazi w’Amahoro, ni yo yaherutse ayandi maparuwasi mu gukora Urugendo Rutagatifu ku cyicaro cya Diyosezi, no kunyura mu muryango w’Impuhwe.

Nk’uko Ubuyobozi bwa Paruwasi bwabiteganyije, Abakristu babishoboye basabwe gukora urwo rugendo basenga, bashimira kandi basingiza Imana, banahongerera ibyaha byabo n’ibya bagenzi babo. Ubusanzwe, urugendo rutagatifu rwibutsa abemera ko bari mu rugendo basanga Imana, n’ubwo bwose bagomba kunyura mu rupfu. Ko batagomba kwicara ngo batsinde akabero ngo bageze iwabo h’ukuri, ahubwo bari mu nzira. Urugendo nyobokamana cyangwa urugendo rutagatifu ni umwe mu myitozo idufasha kuzirikana ko turi abagenzi, ko isi ari intizo, ko turi abanyantege nke, bityo tukitegura kuzimuka neza kuri iyi si dusanga Uwaturemye.

Abakirisitu bitabiriye urugendo nyobokamana ari benshi

Abakristu, bafashijwe n’Abapadiri, Ababikira, Komite y’Inama Nkuru ya Paruwasi, abayobozi b’Imiryango ya Agisiyo Gatolika, abayobozi b’amatsinda ya liturujiya n’abayobozi b’ikenurabushyo ry’ingo, bitabiriye urwo rugendo ku bwinshi, bagera hafi ku bantu 5000.

Abakirisitu bageze kuri katederali ahagana saa tatu

Bageze kuri Diyosezi mu ma saa tatu za mugitondo. Bakiriwe n’Umwepisikopi, Nyiricyubahiro Seriviliyani NZAKAMWITA, afatanyije na Padiri Mukuru wa Paruwasi Katedarali, Emmanuel RUTSINDINTWARANE. Baciye mu “muryango w’Impuhwe”, baterwa amazi y’umugisha n’Umushumba wa Diyosezi.  Padiri Mukuru wa Paruwasi Katedarali yababwiye Amateka avunaguye ya Paruwasi Katedarali bashengerera Isakaramentu ry’Ukarisitiya, banahabwa Isakaramentu ry’Imbabazi (Penetensiya). Misa Ntagatifu ni yo yari ipfundo ry’uwo munsi. Amasomo ya liturujiya yifashishijwe yari Iyimukamisiri 14, 15-30; Abanyefezi 2, 1-10 na Luka 10, 25-38.

Umwepisikopi mu nyigisho ye yibukije abakristu ko bagomba kuba Abasamaritani b’impuhwe bafasha abari mu kaga. Yabwiye kandi abakoze Urugendo rutagatifu ko bari buhabwe Indulugensiya ishyitse, igendanye n’ibintu bitatu ngenzi bakoze, banakomeza  gukora kugira ngo bayironke: Urugendo rutagatifu bakoze, Amasakaramentu matagatifu (Penetensiya n’Ukarisitiya) bari buhabwe ndetse no Gusabira Papa n’icyo yifuza muri uku kwezi. Yasabye abari aho kurangwa n’ibikorwa by’impuhwe nk’uko byibutswa na Nyirubutungane Papa Fransisko (Misericordia Vultus, n0 7).  

Padiri Mukuru wa Paruwasi Regina Pacis BUNGWE, Dominiko Saviyo MUNDERE, yashimiye Abakristu bitabiriye ku bwinshi urwo rugendo. Yagarutse ku mirongo migari yaranze umwaka w’Ikenurabushyo ushize ndetse anavuga ku bikorwa bizaranga umwaka utangiye. Mu gusoza yagize ati: “Twabarega iki imbere y’Umwepisikopi? Twabarega icyi? Bose ngo ‘Cwe’ ! Ati: ‘Icyo twabarega ni uko tubabwira mukumva kandi mugashyira mu bikorwa”.

Umunsi mukuru wasojwe n’umugisha w’umwepisikopi ndetse no kuronka Indulugensiya ishyitse ku babyiteguye.

Padiri Valens NSABAMUNGU


Byanditswe : 2016-12-05 02:24:25
Uwabitangaje : Diocese Byumba

Aho tubarizwa
Cathedrale de ByumbaDiyosezi ya Byumba,
Agasanduku k'amabaruwa: 05 Byumba,
Repubulika y'u Rwanda
Terefoni : +250 788 551 851
Imeri: diocabyumba@yahoo.fr
Uburenganzira bw'Umuhanzi ©2017, Diyosezi ya Byumba, Umwihariko ku burenganzira bwose!
Byubatswe na Robert Makuta