Ikinyarwanda English Français
Ibiheruka gutangazwa
Ubutumwa bw'Umwepiskopi
Gahunda y'ibikorwa
IKAZE >> IJAMBO RY'IMANA
>> Igihe cy'Adiventi

Amasomo yo ku cyumweru, icyumweru cya 4 cy'Adiventi, A

Isomo rya mbere : Iz 7, 10-16


Isomo ryo mu gitabo cy’Umuhanuzi Izayi

Uhoraho yohereza umuhanuzi Izayi 10kubwira umwami Akhazi ati 11«Saba Uhoraho Imana yawe aguhe ikimenyetso, cyaba icyo hasi ikuzimu, cyangwa se icyo hejuru mu kirere.» 12 Akhazi arasubiza ati «Nta cyo nsabye, kandi sinshaka no kwinja Uhoraho.» 13Nuko Izayi aravuga ati «Tega amatwi rero, muryango wa Dawudi! Mbese ntibibahagije kunaniza abantu, kugira ngo mube mutangiye no kunaniza Imana yanjye ? 14Noneho rero ni Nyagasani ubwe uzabihera ikimenyetso: Dore ngaha umwari asamye inda, akazabyara umuhungu maze akazamwita Emanuweli. 15Azatungwa n’amata y’ikivuguto n’ubuki, kugira ngo azabashe kwanga ikibi, ahitemo icyiza. 16Na mbere y’uko uwo mwana azabasha kwanga ikibi agahitamo icyiza, ibihugu by’abo bami bombi utinya, bizaba bitakivugwa.»


Kuzirikana : Zab 24 (23), 1-2, 3-4ab, 5-6


ZABURI

  • Inyik/ Uhoraho naze :
  • ni we mwami wuje ikuzo

 

  • Isi ni iy’Uhoraho hamwe n’ibiyirimo,
  • yose ni iye hamwe n’ibiyituyeho byose.
  • Ni we wayitendetse hejuru y’inyanja,
  • Anayitereka hejuru y’inzuzi ubutayegayega.

 

  • Ninde uzazamuka ku musozi w’Uhoraho,
  • Maze agahagarara ahantu he hatagatifu ?
  • Ni ufite ibiganza bidacumura n’umutima usukuye,
  • ntararikire nabusa ibintu by’amahomvu.

 

  • Uwo azabona umugisha w’Uhoraho,
  • N’ubutungane bukomoka ku Mana umukiza we.
  • Bene abo nibo bagize ubwoko bw’abamushaka,
  • bagashakashaka uruhanga rwawe, Mana ya Yakobo.

Isomo rya kabiri : Rom 1, 1-7


Intangiriro y’ibaruwa Mutagatifu Pawulo Intumwa yandikiye Abanyaroma

Bavandimwe, ljyewe Pawulo umugaragu wa Yezu Kristu, ndabaramutsa. Koko natorewe kuba intumwa, nteganyirizwa kwamamaza Inkuru Nziza 2Imana yari yarateguje abahanuzi bayo mu byanditswe bitagatifu. 3Iyo Nkuru Nziza yerekeye Umwana wayo, Yezu Kristu Umwami wacu, wabayeho ku bw’umubiri ari mwene Dawudi, 4ariko izuka rye ava mu bapfuye rikagaragaza ko ari Umwana w’Imana, mu bubasha bwose ku bwa Roho Mutagatifu. 5Ni na We waduhesheje ubutumwa, bwo kuyobora mu ikuzo ry’izina rye amahanga yose ku kwemera, 6ari yo mubarirwamo namwe, abahamagawe na Yezu Kristu. 7Mwebwe rero batoni b’Imana muri i Roma, mwebwe abatagatifujwe no gutorwa n’Imana: nimugire ineza n’amahoro bituruka ku Mana Umubyeyi wacu, no kuri Nyagasani Yezu Kristu.


Ibango-ndirimbo ribanziriza Ivanjili :


Alleluya Alleluya.

  • Dore umukobwa w’isugi agiye gusama inda,
  • maze azabyare umuhungu,
  • nuko bazamwite «Emanuweli»,
  • ari byo kuvuga ngo «Imana turi kumwe&raq

    Ivanjili Ntagatifu : Mt 1, 18-24


    + Amagambo yo mu Ivanjili ntagatifu uko yanditswe na Matayo

    18Dore uko Yezu Kristu yavutse. Nyina Mariya yari yarasabwe na Yozefu; mu gihe batarabana aza gusama inda ku bubasha bwa Roho Mutagatifu. 19Yozefu umugabo we wari intungane kandi utashakaga kumuteza urubwa, yigira inama yo kumusezerera rwihishwa. 20Igihe yari akibizirikana, Umumalayika wa Nyagasani amubonekera mu nzozi aramubwira ati «Yozefu mwana wa Dawudi, witinya kuzana umugeni wawe Mariya, kuko yasamye ku bubasha bwa Roho Mutagatifu. 21Azabyara umwana uzamwite Yezu, kuko ari we uzakiza umuryango we ibyaha byawo.» 22Ibyo byose ariko byabereye kugira ngo huzuzwe ibyo Nyagasani yavugishije umuhanuzi ati 23«Dore Umukobwa w’isugi agiye gusama inda maze azabyare umuhungu, nuko bazamwite «Emanuweli», ari byo kuvuga ngo «Imana turi kumwe». 24Yozefu akangutse abigenza uko Umumalayika wa Nyagasani yamutegetse, nuko azana umugeni we.


Aho tubarizwa
Cathedrale de ByumbaDiyosezi ya Byumba,
Agasanduku k'amabaruwa: 05 Byumba,
Repubulika y'u Rwanda
Terefoni : +250 788 551 851
Imeri: diocabyumba@yahoo.fr
Uburenganzira bw'Umuhanzi ©2017, Diyosezi ya Byumba, Umwihariko ku burenganzira bwose!
Byubatswe na Robert Makuta