Ikinyarwanda English Français
Ibiheruka gutangazwa
Ubutumwa bw'Umwepiskopi
Gahunda y'ibikorwa
IKAZE >> IJAMBO RY'IMANA
>> Igihe Gisanzwe

Amasomo yo ku cyumweru, icyumweru cya 10 Gisanzwe, B

Isomo rya mbere : lntg 3, 9-15


Igitabo cy’Intangiriro

Muntu yamaze gusuzugura Imana, 9maze Uhoraho Imana aramuhamagara, aramubaza ati «Uri hehe?» 10Undi arasubiza ati «Numvise ijwi ryawe mu busitani, ngira ubwoba kuko nambaye ubusa ndihisha.» 11Uhoraho Imana ati «Ni nde waguhishuriye ko wambaye ubusa? Aho ntiwariye ku giti nari nakubujije kuryaho?» 12Muntu arasubiza ati «Umugore wanshyize iruhande ni we wampaye kuri cya giti ndarya.» 13Uhoraho Imana abwira umugore ati «Wakoze ibiki?» Umugore arasubiza ati «lnzoka yampenze ubwenge ndarya.» 14Uhoraho Imana abwira inzoka ati «Kuko wakoze ibyo, ubaye ruvumwa mu nyamaswa zose z’agasozi, uzakurura inda hasi maze urye umukungugu iminsi yose y’ukubaho kwawe. 15Nshyize inzigo hagati yawe n’umugore, hagati y’urubyaro rwawe n’urubyaro rwe; ruzakujanjagura umutwe. Nawe urukomeretse ku gatsinsino.»


Kuzirikana : Zab 130 (129),12,3-4, 5-6ab, 7bc-8


ZABURI

  • Inyik/Nyagasani ahorana imbabazi,
  •           akagira ubuntu butagira urugero.

 

  • Uhoraho, ndagutakambira ngeze kure,
  • Uhoraho, umva ijwi ryanjye.
  • Utege amatwi ijwi ry’amaganya yanjye!

 

  • Uhoraho, uramutse witaye ku byaha byacu,
  • Nyagasani, ni nde warokoka?
  • Ariko rero usanganywe imbabazi,
  • kugira ngo baguhoranire icyubahiro.

 

  • Nizeye Uhoraho n’umutima wanjye wose,
  • nizeye Ijambo rye.
  • Umutima wanjye urarikiye Uhoraho,
  • kurusha uko umuraririzi ategereza umuseke.

 

  • Kuko Uhoraho ahorana imbabazi,
  • akagira ubuntu butagira urugero,
  • ni we uzakiza Israheli ibicumuro byayo byose.

Isomo rya kabiri : 2 Kor 4, 13 – 18 ; 5, 1


Ibaruwa ya kabiri Mutagatifu Pawulo Intumwa yandikiye Abanyakorinti

Bavandimwe, 4,13Ubwo dushyigikiwe n’ukwemera kw’Ibyanditswe bivuga biti «Naremeye bintera kwamamaza», natwe turemera ikaba ari yo mpamvu twamamaza. 14Koko turabizi, Uwazuye Nyagasani Yezu natwe azatuzurana na We, kandi twese azatwakire iruhande rwe. 15Ibyo byose ni mwe bigirirwa kugira ngo musenderezwe ineza y’Imana, maze murusheho kuba benshi bashimira Imana bayihesha ikuzo. 16Ni cyo gituma tudacogora; kabone n’ubwo umubiri ugenda uyonga, umutima wo wivugurura buri munsl. 17Kandi n’amagorwa yacu muri iki gihe gihita nta cyo adutwaye, uyagereranije n’ikuzo adutegurira ry’akataraboneka kandi rizahoraho. 18Bityo tukaba tutarangamiye ibigaragara, ahubwo ibitagaragara, kuko ibigaragarira amaso bihitana n’igihe, naho ibitagaragara bigahoraho iteka. 5,1Tuzi neza ko uyu mubiri utubereye nk’icumbi kuri iyi si. Umunsi ryasenyutse tukazimukira mu ngoro ihoraho yo mu ijuru, itubatswe n’ukuboko k’umuntu, ahubwo yubatswe n’Imana.


Ibango-ndirimbo ribanziriza Ivanjili : Hish 12, 10 ; Yh 12, 32


Alleluya Alleluya.

  • Ngiki igihe cy’ubucunguzi bw’Imana yacu n’ubutegetsi bwa Kristu Wayo kirageze;
  • Umwana w’umuntu wererejwe ku musaraba, arareshya bose Abiyegereza.
  • <

    Ivanjili Ntagatifu : Mk 1,20-35


    + Mariko

    Muri icyo gihe, Yezu n’abigishwa be 20bageze imuhira, abantu benshi bongera guterana bituma badashobora kugira icyo barya. 21Nuko bene wabo wa Yezu babyumvise baza kuhamuvana; kuko bavugaga ngo «Yasaze!» 22N’abigishamategeko bari bavuye i Yeruzalemu baravugaga ngo «Yahanzweho na Belizebuli!», kandi ngo «Umutware wa roho mbi ni we yirukanisha roho mbi!» 23Nuko abakoranyiriza iruhande rwe, ababwirira mu migani ati «Sekibi yabasha ate kwiyirukana? 24Ingoma yibyayemo amahari ntishobora gukomera. 25N’umuryango wabyaye amahari, na wo ntushobora gukomera. 26Niba rero Sekibi yirwanya akicamo ibice ntaba agikomeye, ake kaba kashobotse! 27Kandi nta muntu ushobora kwinjira mu nzu y’umunyarnaboko ngo asahure ibintu bye, atabanje kuboha uwo munyamaboko, hanyuma ngo abone uko asahura inzu ye. 28Ndababwira ukuri, abana b’abantu bazakizwa ibyaha byose bakoze, ndetse n’ibitutsi batutse Imana. 29 Nyamara uzaba yaratutse Roho Mutagatifu nta bwo azagirirwa imbabazi bibaho; ahubwo azashinjwa igicumuro cye iteka.» 30Yezu yababwiye ibyo, abitewe n’uko bavugaga ngo «Yahanzweho na roho mbi.»

    31Nyina wa Yezu n’abavandimwe be baraza bahagarara hanze, bamutumaho ngo aze babonane. 32Abantu benshi bakaba bicaye bamukikije. Baramubwira bati «Dore nyoko n’abavandimwe bawe bari hanze baragushaka.» 33Arabasubiza ati «Mama ni nde, n’abavandimwe banjye ni bande?» 34Nuko azengurutsa amaso mu bari bicaye bamukikije, aravuga ati «Dore mama, dore n’abavandimwe banjye. 35Umuntu wese ukora icyo Imana ishaka ni we muvandimwe wanjye, ni we mushiki wanjye kandi ni we mama.»



Aho tubarizwa
Cathedrale de ByumbaDiyosezi ya Byumba,
Agasanduku k'amabaruwa: 05 Byumba,
Repubulika y'u Rwanda
Terefoni : +250 788 551 851
Imeri: diocabyumba@yahoo.fr
Uburenganzira bw'Umuhanzi ©2017, Diyosezi ya Byumba, Umwihariko ku burenganzira bwose!
Byubatswe na Robert Makuta