Ikinyarwanda English Français
Ibiheruka gutangazwa
Ubutumwa bw'Umwepiskopi
Gahunda y'ibikorwa
IKAZE >> IJAMBO RY'IMANA
>> Igihe cy'Igisibo

Amasomo yo ku cyumweru, icyumweru cya 2 cy'Igisibo, C

Isomo rya mbere : Intg 15, 5-12.17-18


Igitabo cy’Intangiriro

Uhoraho avugisha Abramu mu nzozi, 5nuko amujyana hanze aramubwira ati “Ubura amaso urebe hejuru, maze ubare inyenyeri niba ushobora kuzibara.” Nuko aramubwira ati “Dore ni kuriya urubyaro rwawe ruzangana.” 6Abramu yemera Uhoraho, bituma amubonamo ubutungane. 7Aramubwira ati “Ndi Uhoraho wagukuye muri Uri y’Abakalideya, kugira ngo nzakugabire iki gihugu. 8Abramu aramusubiza ati “Nyagasani Mana, nzabwirwa n’iki ko nzagitunga ?” 9Uhoraho ati “Jya kunshakira inyana y’imyaka itatu, uzane n’ihene y’imyaka itatu, isekurume y’intama y’imyaka itatu hamwe n’intungura n’inuma.” 10Abramu amuzanira ayo matungo yose, ayasaturamo kabiri, igisate kimwe akirambika imbere y’ikindi, ariko inyoni ntiyazibaga atyo. 11Inkongoro ziza kurya izo ntumbi, Abramu arazirukana.

12Izuba rigiye kurenga Abramu afatwa n’ibitotsi, arasinzira araheranwa. Ubwoba bumutaha ari bwinshi, abutewe n’umwijima w’icuraburindi. 17Igihe izuba rimaze kurenga n’umwijima umaze gukwira hose, ifumba icumbeka n’ikibatsi cy’umuriro binyura hagati ya za nyamaswa zaciwemo kabiri. 18Uwo munsi Uhoraho agirana amasezerano na Abramu muri aya magambo ati “Iki gihugu ngihaye urubyaro rwawe, kuva ku ruzi rwa Misiri kugeza ku ruzi runini rwa Efurati.”


Kuzirikana : Zab 27 (26), 1, 7-8b, 8c-9c, 13-14


ZABURI

Inyik/ Uhoraho ni urumuri rwanjye n’agakiza kanjye.

  • Uhoraho ni urumuri rwanjye n’agakiza kanjye,
  • ni nde wantera ubwoba ?
  • Uhoraho ni urugerero rw’ubugingo bwanjye,
  • ni nde wankangaranya ?

 

  • Uhoraho, umva ijwi ryanjye ndagutakira ;
  • gira ibambe unsubize !
  • Umutima wanjye wanyibukije ijambo ryawe,
  • wowe wavuze uti “Nimushakashake uruhanga rwanjye !”

 

  • None rero Uhoraho, ni rwo nshakashaka,
  • ntumpishe uruhanga rwawe !
  • Wirakara ngo uhinde umuyoboke wawe,
  • ni wowe muvunyi wanjye.

 

  • Nyamara jye nizeye kuzabona ubugiraneza bw’Uhoraho,
  • mu  gihugu cy’abazima.
  • Ihangane wizigire Uhoraho,
  • ukomeze umutima ube intwari !
  • Rwose wiringire Uhoraho !

Isomo rya kabiri : Fil 3, 17-21 ; 4,1


Ibaruwa Mutagatifu Pawulo Intumwa yandikiye Abanyafilipi 

3,17Bavandimwe, mwese mugenze nkanjye kandi mwitegereze abakurikira urugero tubahaye. 18Koko rero nabibabwiye kenshi, kandi n’ubu ndabivugana amarira : hariho benshi bagenza nk’abanzi b’umusaraba wa Kristu. 19Amaherezo yabo ni ukorama ; kuko inda yabo bayigize Imana yabo, maze bakikuriza mu byagombaga kubatera isoni, bo baharanira iby’isi gusa. 20Twebweho iwacu ni mu ijuru ; ni ho hazaturuka Umukiza dutegereje, Umwami wacu Yezu Kristu, 21We uzahindura ukundi umubiri wacu wa gitindi, ugasa n’umubiri we wakirana ikuzo, akoresheje ububasha afite bwo kwigarurira byose. 4,1Nuko rero bavandimwe banjye nkunda kandi nkumbuye cyane, mwebwe byishimo byanjye n’ingororano yanjye, nimukomere mutyo muri Nyagasani, nkoramutima zanjye !


Ibango-ndirimbo ribanziriza Ivanjili : Mt 17, 5


  • Uragasingizwa Kristu, wowe Jambo rihoraho ry’Imana Nzima.
  • Uragasingizwa Nyagasani.

 

  • Ijwi ry’Imana Data ryumvikaniye mu gihu kiben

    Ivanjili Ntagatifu : Lk 9, 28b-36


    + Luka

    Muri icyo gihe, 28bYezu ajyana na Petero, na Yohani na Yakono, aterera umusozi ajya gusenga. 29Mu gihe yasengaga mu maso he hahinduka ukundi, n’imyambaro ye irakirana nk’umurabyo. 30Nuko haza abagabo babiri baganira na we, ari bo Musa na Eliya. 31Bababonekera babengerana ikuzo, bavugana na we iby’urupfu rwe yari agiye gupfira i Yeruzalemu. 32Icyo gihe Petero na bagenzi be bari batwawe n’ibitotsi. Ngo bakanguke babona ikuzo rya Yezu na ba bagabo babiri bari kumwe. 33Bagiye kugenda Petero abwira Yezu ati “Mwigisha, kwibera hano nta ko bisa. Reka tuhace ibiraro bitatu, kimwe cyawe, ikindi cya Musa, n’ikindi cya Eliya.” Icyakora ntiyari azi icyo avuga. 34Akivuga ibyo igihu kiraza kirabatwikira ; kibarenzeho bashya ubwoba. 35Nuko ijwi rituruka muri cya gihu rivuga riti “Uyu ni Umwana wanjye nihitiyemo ; mujye mumwumvira !” 36Ijwi ngo rimare kuvuga babona Yezu ari wenyine. Nuko muri iyo minsi baryumaho, ntibagira uwo babwira ibyo bari babonye.



Aho tubarizwa
Cathedrale de ByumbaDiyosezi ya Byumba,
Agasanduku k'amabaruwa: 05 Byumba,
Repubulika y'u Rwanda
Terefoni : +250 788 551 851
Imeri: diocabyumba@yahoo.fr
Uburenganzira bw'Umuhanzi ©2017, Diyosezi ya Byumba, Umwihariko ku burenganzira bwose!
Byubatswe na Robert Makuta