Ikinyarwanda English Français
Ibiheruka gutangazwa
Ubutumwa bw'Umwepiskopi
Gahunda y'ibikorwa
IKAZE >> IJAMBO RY'IMANA
>> Igihe cy'Igisibo

Amasomo yo kuwa 3 w'ivu, A

Isomo rya mbere : Yow 2,12-18


Igitabo cy'Umuhanuzi Yoweli

12Na n’ubu kandi, uwo ni Uhoraho ubivuze, nimungarukire n’umutima wanyu wose, mwigomwe mu byo kurya, murire kandi muganye. 13Nimushishimure imitima yanyu, aho gushishimura ibyo mwambaye, maze mugarukire Uhoraho, lmana yanyu, kuko agwa neza akanagira impuhwe; atinda kurakara akaba n’indahemuka, kandi ntakunda guteza ibyago. 14Hari uwabimenya se? Ahari wenda ntiyazisubiraho! Ahari wenda icyago ntiyazagisimbuza umugisha, akongera gushimishwa n’amaturo n’ibitambo mwatura Uhoraho, Imana yanyu! 15Nimuvugirize ihembe i Siyoni, mutangaze hose igisibo gitagatifu, kandi mutumize bose mu iteraniro. 16Nimukoranye rubanda, muhamagaze ikoraniro ryose. Nimukoranye abasaza n’abato, ndetse n’abakiri ku ibere. Umukwe nasohoke mu nzu ye, umugeni na we ave mu cyumba cye. 17Abaherezabitambo, ari bo bashinzwe imirimo y’Uhoraho, nibaririre hagati y’umuryango w’Ingoro n’urutambiro; nibatakambe bagira bati «Uhoraho, babarira imbaga yawe; wikoza isoni umurage wawe ngo amahanga awuhindure urw’amenyo. Ni iki cyatuma mu mahanga bavuga ngo : Mbese lmana yabo iba he?» 18Ni bwo Uhoraho agiriye ishyaka igihugu cye, maze ababarira umuryango we.


Kuzirikana : Zab 51 (50),3-4, 5-6ab, 12-13, 14.17


ZABURI

  • Inyik/ Nyagasani, turememo umutima usukuye,
  •            Maze utuguvugururemo ibitekerezo biboneye.

 

  • Mana yanjye, ngirira imbabazi ukurikije ineza yawe,
  • kubera impthwe zawe nyinshi, umpanagureho ibyaha byanjye.
  • Nyuhagiraho wese ibicumuro byanjye,
  • maze unkize icyaha nakoze.

 

  • Koko nemeye ibicumuro byanjye,
  • icyaha cyanjye kimpora imbere.
  • Uwo nacumuyeho ni wowe wenyine,
  • Maze ikibi wanga, mba ari cyo nkora!

 

  • Mana yanjye, ndemamo umutima usukuye,
  • maze umvugururemo ibitekerezo biboneye.
  • Ntunyirukane ngo unte kure yawe,
  • Cyangwa ngo unkuremo umwuka wawe uzira inenge.

 

  • Ahubwo mpa kwishimira ko nakijijwe,
  • Kandi unkomezemo umutima wuje ineza.
  • Nyagasani, bumbura umunwa wanjye,
  • Maze akanwa kanjye gatangaze ibisingizo byawe.

Isomo rya kabiri : 2 Kor 5, 20-21; 6, 1-2


Ibaruwa ya kabiri Mutagatifu Pawulo Intumwa yandikiye Abanyakorinti

Bavandimwe, 5,20ubu rero duhagarariye Kristu, nk’aho Imana ubwayo yabashishikarije muri twe. Ngaho rero turabinginze mu izina rya Kristu: nimureke Imana ibigarurire! 21Utigeze arangwaho icyaha, Imana yamugize impongano y’ibyaha, kugira ngo muri We duhinduke abatunganiye Imana. 6,1Ubwo turi abafasha b’Imana, turabashishikariza kudapfusha ubusa ubuntu bwayo. 2Kuko ubwayo yivugira iti «Mu gihe gikwiye numvise isengesho ryawe, no ku munsi w’uburokorwe naragutabaye.» Ngiki rero koko igihe gikwiye; nguyu koko umunsi w’uburokorwe.


Ibango-ndirimbo ribanziriza Ivanjili : Zab 80 (79), 8.19-20


  • Nyagasani, Ijambo ryawe ni ukuri,
  • n’itegeko ryawe rikaba agakiza.
  •  
  • Uhoraho tuzahure, ntituzongera kuguhungaho;
  • Ivanjili Ntagatifu : Mt 6, 1-6.16-18


    + Matayo

    Muri icyo gihe, abigishwa bari bateraniye iruhande rwa Yezu ku musozi, maze arababwira ati 1«Murajye mwirinda kugira neza mu maso y’abantu mugira ngo babarebe; mwaba mwivukije ingororano kwa So mu ijuru. 2Igihe rero utanga imfashanyo, ntukavugishe ihembe imbere yawe, nk’uko indyarya zibigira mu masengero no mu mayira, kugira ngo baratwe n’abantu. Ndababwira ukuri: baba bashyikiriye ingororano yabo. 3Naho wowe nutanga imfashanyo, ikiganza cyawe cy’ibumoso ntikikamenye icyo icy’iburyo gikora, bityo imfashanyo yawe ijye igirirwa mu ibanga; maze So umenya ibyihishe, azabikwiture.

    5Igihe musenga, ntimukagenze nk’indyarya zikunda gusenga zihagaze mu masengero no mu mayirabiri, ngo zibonwe n’abantu. Ndababwira ukuri: baba bashyikiriye ingororano yabo. 6Naho Wowe nushaka gusenga, ujye winjira mu nzu yawe ukinge, maze usenge So uri aho atagaragara; maze So umenya ibyihishe, azabikwiture.

    16Igihe musiba kurya, ntimukijime mu maso nk’uko indyarya zibigira: zikambya agahanga kugira ngo babone ko zisiba. Ndababwira ukuri: ziba zashyikiriye ingororano yazo. 17Wowe rero nusiba kurya, ujye wisiga mu mutwe, wiyuhagire mu maso, 18kugira ngo utamenyesha abantu ko usiba, ahubwo bimenywe na So uri aho atagaragara; maze So umenya ibyihishe, azabikwiture.»



Aho tubarizwa
Cathedrale de ByumbaDiyosezi ya Byumba,
Agasanduku k'amabaruwa: 05 Byumba,
Repubulika y'u Rwanda
Terefoni : +250 788 551 851
Imeri: diocabyumba@yahoo.fr
Uburenganzira bw'Umuhanzi ©2017, Diyosezi ya Byumba, Umwihariko ku burenganzira bwose!
Byubatswe na Robert Makuta