Ikinyarwanda English Français
Ibiheruka gutangazwa
Ubutumwa bw'Umwepiskopi
Gahunda y'ibikorwa
IKAZE >> IJAMBO RY'IMANA
>> Igihe cya Noheli

Amasomo yo kuri Noheli, A

Isomo rya mbere : Iz 52, 7-10


Isomo ryo mu gitabo cy’Umuhanuzi Izayi

7Mbega ngo biraba byiza kurabukwa mu mpinga y’imisozi, ibirenge by’intumwa izanye inkuru nziza, ivuga amahoro, igatangaza amahirwe, ikabwira Siyoni iti «Imana yawe iraganje!» 8Umva ukuntu abarinzi bawe bahanikiye icyarimwe ijwi ry’ibisingizo, kuko biboneye n’amaso yabo Uhoraho agaruka muri Siyoni. 9Matongo ya Yeruzalemu nimuhanike, murangururire icyarimwe amajwi y’ibisingizo, kuko Uhoraho ahumurije umuryango we, agacungura Yeruzalemu. 10Uhoraho agaragaje mu maso y’amahanga ububasha bw’ukuboko kwe gutagatifuza, bityo impande zose z’isi zizabone agakiza k’lmana yacu.


Kuzirikana : Zab 98 (97), 1, 2-3ab. 3c-4, 5-6


ZABURI

Inyik/ Imipaka yose y’isi yabonye ugutsinda kw’Imana yacu.

  • Nimuririmbire Uhoraho indirimbo nshya,
  • Kuko yakoze ibintu by’agatangaza.
  • indyo ye, ukuboko kwe k’ubutagatifu,
  • byatumye atsinda.

 

  • Uhoraho yagaragaje ugutsinda kwe,
  • Atangaza ubutabera bwe mu maso y’amahanga.
  • Yibutse ubuntu bwe n’ubudahemuka bwe,
  • Agirira inzu ya Israheli.

 

  • Imipaka yose y’isi yabonye ugutsinda kw’Imana yacu.
  • Nimusingize Uhoraho ku isi hose,
  • Nimuvuze impundu kandi muririmbe.

 

  • Nimucurangire Uhoraho ku nanga,
  • ku nanga no mu majwi y’indirimbo,
  • mu karumbeti no mu ijwi ry’impanda,
  • nimusingize Umwami, Uhoraho.

Isomo rya kabiri : Heb 1, 1-6


Isomo ryo mu ibaruwa yandikiwe Abahebureyi

Bavandimwe,1Imana imaze kubwira abasokuruza bacu kenshi no ku buryo bwinshi ikoresheje abahanuzi, 2natwe muri iyi minsi turimo, ari na yo y’imperuka, yatubwirishije Umwana wayo ari We yageneye kwegurirwa byose, akaba ari na We yabiremesheje byose iyo biva bikagera. 3Mwana uwo, ni We buranga bw’ikuzo ry’Imana n’ishusho rya kamere yayo, ni na We kandi uhagaritse byose ku bubasha bw’ijambo rye. Amaze rero kuhagira abantu ibyaha byabo, yicaye iburyo bwa Nyir’ikuzo mu ijuru. 4Asumba atyo abamalayika kuko n’izina yahawe ritambutse kure ayabo. 5Koko rero ni nde wo mu bamalayika Imana yigeze ibwira iti «Uri Umwana wanjye; ni Jye wakwibyariye uyu munsi?» Cyangwa se iti «Nzamubera umubyeyi, na we ambere umwana?» 6Kandi igihe yohereje imfura yayo ku isi yaravuze iti «Abamalayika base b’Imana bazamupfukamire.»


Ibango-ndirimbo ribanziriza Ivanjili :


Alleluya Alleluya.

  • Uyu munsi urumuri rwamurikiye isi.
  • Mahanga yose, nimwinjire mu ikuzo ry’Imana,
  • nimuze mwese kwambaza Nyagasani.

Alleluya.

Ivanjili Ntagatifu : Yh 1, 1-18 cg Yh 1, 1-5. 9-14


+ Intangiriro y’Ivanjili ntagatifu uko yanditswe na Yohani (Isomo rirerire : Yh 1, 1-18)

1Mu ntangiriro Jambo yariho, kandi Jambo yabanaga n’Imana, kandi Jambo akaba Imana. 2Ubwe mu ntangiriro yabanaga n’Imana. 3Ni we ibintu byose bikesha kubaho, nta n’ikiremwa na kimwe cyabayeho bitamuturutseho. 4Yari asanzwe yifitemo ubugingo, kandi ubwo bugingo bukaba urumuri rw’abantu. 5Nuko urumuri rumurika mu mwijima, ariko umwijima wanga kurwakira.

6Habayeho rero umuntu woherejwe n’Imana, izina rye rikaba Yohani. 7Yazanywe no kuba umugabo wo guhamya iby’urwo rumuri, kugira ngo bose bamukeshe kwemera. 8Si we wari urumuri, ahubwo yari umugabo uhamya iby’urwo rumuri. 9Jambo ni we wari urumuri nyakuri, rumurikira umuntu wese uza kuri iyi si. 10Yari mu isi kandi isi yabayeho ku bwe, ariko isi irarenga ntiyamumenya. 11Yaje mu bye, ariko abe. Ntibamwakira. 12Nyamara abamwakiriye bose yabahaye ububasha bwo guhinduka abana b’Imana, abo ni abemera Izina rye. 13Ntibavutse ku bw’amaraso cyangwa ku bushake bw’umubiri, cyangwa se ku bushake bw’umuntu, ahubwo bavutse ku bw’Imana.

14Nuko Jambo yigira umuntu maze abana natwe kandi twibonera ikuzo rye, ikuzo Umwana w’ikinege akomora kuri Se, akaba asendereye ubuntu n’ukuri. 15Yohani yabaye umugabo Wo guhamya ibimwerekeyeho, maze arangurura ijwi avuga ati «Nguyu uwo navuze nti ‘Uje ankurikiye aranduta, kuko yariho mbere yanjye.’» 16Kandi twese twahawe ku busendere bwe, tugirirwa ubuntu bugeretse ku bundi. 17Uko Amategeko yatanzwe anyuze kuri Musa, ni na ko ubuntu n’ukuri byatugejejweho binyujijwe kuri Yezu Kristu.18Nta wigeze abona lmana na rimwe; Umwana w’ikinege uba muri Se ni We wayimenyekanishije. 

 

 

+ Intangiriro y’Ivanjili ntagatifu uko yanditswe na Yohani (Isomo rigufi : Yh 1, 1-5. 9-14)

1Muntangiriro Jambo yariho, kandi Jambo yabanaga n’lmana, kandi Jambo akaba Imana. 2Ubwe mu ntangiriro yabanaga n’Imana. 3Ni we ibintu byose bikesha kubaho, nta n’ikiremwa na kimwe cyabayeho bitamuturutseho. 4Yari asanzwe yifitemo ubugingo, kandi ubwo bugingo bukaba urumuri rw’ abantu. 5nuko urumuri rumurika mu mwijima, ariko umwijima wanga kurwakira. 9Jambo ni we wari urumuri nyakuri, rumurikira umuntu wese uza kuri iyi si. 10Yari mu isi kandi isi yabayeho ku bwe, ariko isi irarenga ntiyamumenya. 11Yaje mu bye, ariko abe ntibamwakira. 12Nyamara abamwakiriye bose yabahaye ububasha bwo guhinduka abana b’Imana, abo ni abemera lzina rye. 13Ntibavutse ku bw’amaraso cyangwa ku bushake bw’umubiri, cyangwa se ku bushake bw’umuntu, ahubwo bavutse ku bw’Imana. 14Nuko Jambo yigira umuntu maze abana natwe kandi twibonera ikuzo rye, ikuzo Umwana w’ ikinege akomora kuri Se, akaba asendereye ubuntu n’ukuri.



Uburenganzira bw'Umuhanzi ©2017, Diyosezi ya Byumba, Umwihariko ku burenganzira bwose!
Byubatswe na Robert Makuta