Ikinyarwanda English Français
Ibiheruka gutangazwa
Ubutumwa bw'Umwepiskopi
Gahunda y'ibikorwa
IKAZE >> IJAMBO RY'IMANA
>> Igihe cya Pasika

Amasomo yo kuri ASENSIYO, C

Isomo rya mbere : Intu 1, 1-11


Ibyakozwe n’Intumwa

1Tewofili we, mu gitabo cyanjye cya mbere nanditse ibyo Yezu yakoze n’ibyo yigishije byose, kuva mu ntangiriro 2kugera ubwo ajyanywe mu ijuru, amaze guha intumwa yari yaritoreye amabwiriza ye, abigirishije Roho Mutagatifu. 3Ni na bo yari yariyeretse nyuma y’ibabara rye ari muzima, abihamya akoresheje ibimenyetso byinshi. Nuko ababonekera mu minsi mirongo ine, abaganirira iby’Ingoma y’Imana.

4Igihe yariho asangira na bo, abategeka ko batazatirimuka i Yeruzalemu, ahubwo ko bazahategerereza ibyo Imana Data yasezeranye. Arababwira ati “Ni na byo mwanyumvanye: 5ngo Yohani yabatirishije amazi, naho mwebwe muzabatirizwa muri Roho Mutagatifu, nyuma y’iminsi mikeya.” 6Nuko bakaba bateraniye hamwe, maze baramubaza bati “Nyagasani, ubu se ni ho ugiye kubyutsa ingoma ya Israheli ?” 7Arabasubiza ati “Si mwebwe mugenewe kumenya ibihe n’amagingo Data yageneye ubutegetsi bwe bwite, 8ahubwo mugiye guhabwa imbaraga za Roho Mutagatifu uzabazamo, bityo muzambere abahamya i Yeruzalemu, muri Yudeya yose no muri Samariya, ndetse no kugera ku mpera y’isi.”

9Amaze kuvuga atyo azamurwa mu ijuru bamureba, maze igicu kiramukingiriza ntibongera kumubona. 10Uko bagahanze amaso ejuru Yezu amaze kugenda, babona abantu babiri bambaye imyambaro yererana bahagaze iruhande rwabo. 11Barababaza bati “Yemwe bagabo b’i Galileya, ni iki kibahagaritse aho mureba mu ijuru ? Yezu uwo ubavanywemo akajyanwa mu ijuru, azaza nk’uko mumubonye ajya mu ijuru.”


Kuzirikana : Zab 47 (46), 2-3, 6-7, 8-9


ZABURI

Inyik/ Imana izamutse, bayiha impundu,

Uhoraho azamutse avugirwa n’impanda.

  • Miryango mwese nimukome yombi,
  • musingize Imana mu rwamu rw’ibyishimo,
  • kuko Uhoraho, Umusumbabyose ari Ruterabwoba,
  • akaba Umwami w’igihangange ku isi yose.

 

  • Imana izamutse bayiha impundu,
  • Uhoraho azamutse avugirwa n’impanda.
  • Nimucurangire Uhoraho, nimucurange !
  • Nimucurangire Umwami wacu, nimucurange !

 

  • Kuko Imana ari yo mwami w’isi yose;
  • nimucurange mwimazeyo mubyamamaze.
  • Uhoraho ni Umwami ugenga amahanga,
  • Imana itetse ku ntebe yayo yuje ubutungane !

Isomo rya kabiri : Heb 9, 24-28; 10, 19-23


Ibaruwa yandikiwe Abahebureyi

Bavandimwe, 9,24Kristu ntiyinjiye mu ngoro yubatswe n’abantu yacaga amarenga y’Ingoro y’ukuri, ahubwo yatashye mu ijuru ubwaryo, kugira ngo aduhagararire ubu ngubu imbere y’Imana. 25Kandi ntiyagombaga kwitamba ubwe incuro nyinshi, nk’uko umuherezabitambo mukuru yinjiranaga buri mwaka ahatagatifu rwose amaraso atari aye. 26Iyo biba bityo, Kristu aba yaragombye kubabara incuro nyinshi kuva isi ikiremwa. Mu by’ukuri yahingutse rimwe rizima ibihe byuzurijwe,  kugira ngo icyaha agihanagurishe igitambo cye. 27Nk’uko kandi umuntu wese yagenewe gupfa rimwe rizima, nyuma agacirwa urubanza, 28ni na ko Kristu yatuwe ho igitambo rimwe rizima kugira ngo avaneho ibyaha by’abantu batabarika, nyuma akazaza ubwa kabiri bitagifite amahuriro n’icyaha, azaniye uburokorwe abamutegereje bose.

10,19Kuri ubwo buryo bavandimwe, dufite ubwizere buhagije bwo kuzataha mu ngoro ntagatifu, tubikesheje amaraso ya Kristu. 20Yaduhangiye inzira nshya kandi nyabuzima ihinguranya umubambiko, ari byo kuvuga umubiri we. 21Tukaba ubu dufite umuherezagitambo uhebuje uyobora inzu y’Imana. 22Nitumwegerane rero umutima ugororotse n’ukwemera guhamye, dufite umutima wakijijwe inkeke yose y’icyaha, n’umubiri wuhagijwe amazi asukuye. 23Nitwikomezemo amizero yacu tudacogora, kuko Uwatugiriye amasezerano ari indahemuka.


Ibango-ndirimbo ribanziriza Ivanjili : Zab 47 (46), 6a.10d


Alleluya Alleluya.

  • Imana izamutse bayiha impundu,
  • yatumbagiye hejuru ya byose.

Alleluya.


Ivanjili Ntagatifu : Lk 24, 46-53


+ Yohani

Muri icyo gihe, Yezu wazutse abonekera abigishwa be maze arababwira ati “Byari ngombwa ko huzuzwa ibinyerekeyeho byose biri mu Byanditswe : 46ko Kristu agomba kubabara, maze ku munsi wa gatatu akazuka mu bapfuye, 47kandi ko uhereye i Yeruzalemu abantu bo mu mahanga yose bagomba kwigishwa mu izina rye, ibyerekeye ukwisubiraho n’ibabarirwa ry’ibyaha. 48Ibyo ni mwe bagabo bashinzwe kubihamya. 49Jyeweho ngiye kuboherereza icyo Data yasezeranye. Mwebwe rero nimube mugumye mu murwa, kugeza igihe muzasenderezwa imbaraga zivuye mu ijuru.” 50Hanyuma abajyana ahagana i Betaniya, maze arambura amaboko abaha umugisha. 51Igihe akibaha umugisha, atandukana na bo ajyanwa mu ijuru. 52Bamaze kumupfukamira, bagarukana ibyishimo i Yeruzalemu. 53Nuko bagahora mu Ngoro basingiza Imana.



Aho tubarizwa
Cathedrale de ByumbaDiyosezi ya Byumba,
Agasanduku k'amabaruwa: 05 Byumba,
Repubulika y'u Rwanda
Terefoni : +250 788 551 851
Imeri: diocabyumba@yahoo.fr
Uburenganzira bw'Umuhanzi ©2017, Diyosezi ya Byumba, Umwihariko ku burenganzira bwose!
Byubatswe na Robert Makuta