Ikinyarwanda English Français
Ibiheruka gutangazwa
Ubutumwa bw'Umwepiskopi
Gahunda y'ibikorwa
IKAZE >> IJAMBO RY'IMANA
>> Igihe cya Pasika

Amasomo yo kuwa 4 mutagatifu, icyumweru cya 6 cy'Igisibo

Isomo rya mbere : Iyim 12, 1-8. 11-14


MISA YA NIMUGOROBA

URWIBUTSO RW’ISANGIRA RYA NYUMA RYA NYAGASANI

 

Iyimukamisiri (Iyim 12, 1-8. 11-14)

Muri iyo minsi, 1Uhoraho abwira Musa na Aroni bari mu gihugu cya Misiri ati 2«Uku kwezi kuzababere intangiriro y’amezi, kuzabe ukwa mbere mu mezi y’umwaka wanyu. 3Nimubwire imbaga yose y’Abayisraheli muti ‘Ku munsi wa cumi w’uku kwezi muzafate itungo rimwe muri buri muryango, itungo muri buri rugo. 4Niba urugo rurimo abantu bake kuri iryo tungo, bazarifatanye n’umuturanyi ubari hafi cyane, baringanize n’umubare w’abantu. Muzahitemo iryo tungo mukurikije icyo buri muntu ashobora kurya. 5Iryo tungo rizabe ridafite inenge, kandi ari isekurume imaze umwaka umwe. ‘Muzaritoranye mu bana b’intama cyangwa mu bana b’ihene. 6Muzarigumane kugeza ku munsi wa cumi n’ine w’uku kwezi, maze ikoraniro ryose ry’imbaga y’Abayisraheli bazaribage mu mugoroba w’akabwibwi. 7Bazende ku maraso y’iryo tungo bayasige ku nkomanizo z’imiryango, no ku mitambiko y’ inzugi z’amazu bazaririramo. 8Bazarye inyama zaryo muri iryo joro. Bazazirye zokeje, bazirishe imigati idasembuye n’imboga zisharira. 11Iryo tungo muzarirya mutya: muzabe mukenyeje umukoba, mwambaye inkweto mu birenge, mufite inkoni mu ntoki; kandi muzarye mugira bwangu kuko ari Pasika y’Uhoraho. 12Muri iryo joro nzambukiranya igihugu cya Misiri, maze nice icyavutse uburiza cyose mu gihugu cya Misiri, guhera ku bantu kugeza ku nyamaswa, kandi n’ibigirwamana bya Misiri byose mbicire imanza. Ni jye Uhoraho!

13Amaraso azababera ikimenyetso ku mazu muzaba murimo. Nzabona amaraso maze mbahiteho, mwoye kuzarimburwa igihe nzaba ndiho noreka igihugu cya Misiri. 14Uwo munsi uzababere urwibutso; buri mwaka muzajye mukora urugendo rwo kujya gusingiza Uhoraho. Muzajye muhimbaza uwo munsi uko ibihe bigenda bisimburana. Ngiryo itegeko ridakuka mbahaye.’»


Kuzirikana : Zab 116 (114-115), 12-13, 15-16a.c, 17-18


ZABURI

  • Inyik/ Haragasingizwa inkongoro n’umugati,
  •               bibeshaho umuryango wawe.

 

  • Ibyiza byose Uhoraho yangiriye,
  • rwose nzabimwitura nte?
  • Nzashyira ejuru inkongoro y’umukiro,
  • kandi njye niyambaza izina ry’Uhoraho.

 

  • Koko Uhoraho ababazwa n’urupfu rw’abayoboke be!
  • None rero Uhoraho, wagiriye ko ndi umugaragu wawe,
  • Maze umbohora ku ngoyi!

 

  • Nzagutura igitambo cy’ishimwe,
  • kandi njye niyambaza izina ry’Uhoraho.
  • Nzarangiza amasezerano nagiriye Uhoraho,
  • imbere y’iteraniro ry’umuryango we wose.

Isomo rya kabiri : 1 Kor11, 23-26


Ibaruwa ya mbere Mutagatifu Pawulo Intumwa yandikiye Abanyakorinti

Bavandimwe, 23jyewe rero dore ibyo nashyikirijwe na Nyagasani, bikaba ari byo nabagejejeho: Nyagasani Yezu araye ari butangwe yafashe umugati, 24amaze gushimira, arawumanyura avuga ati «Iki ni umubiri wanjye ubatangiwe; mujye mubikora namwe bibe urwibutso rwanjye.» 25Barangije kurya, n’inkongoro ayigenzereza atyo avuga ati «Iyi ni inkongoro y’Isezerano Rishya rishingiye ku maraso yanjye; mujye mubikora namwe, kandi igihe cyose muyinywereyeho bibe urwibutso rwanjye.» 26Kuko igihe cyose murya uyu mugati, mukanywa no kuri iyi nkongoro, muba mwamamaza urupfu rwa Nyagasani kugeza igihe azazira.


Ibango-ndirimbo ribanziriza Ivanjili : Yh 13,34


Ikuzo n’ibisingizo ni ibyawe, Nyagasani Yezu.

  • Nyagasani, uduhaye itegeko rishya,
  • Uti «Nimukundane, kandi mukundane nk’uko nabakunze.

Ikuzo n’ibi

Ivanjili Ntagatifu : Yh 13,1-15


+ Yohani

1Mbere y’umunsi mukuru wa Pasika, Yezu amenye ko igihe cye cyageze cyo kuva kuri iyi si agasanga Se, uko yagakunze abe bari m unsi, abakunda byimazeyo. 2Nuko nimugoroba igihe bafunguraga, Sekibi akaba yashyize mu mutima wa Yuda mwene Simoni Isikariyoti igitekerezo cyo kumugambanira, 3Yezu azirikanye ko Se yamweguriye byose, ko yaturutse ku Mana kandi akaba ari Yo asanga, 4ni ko guhaguruka ava ku meza. Yikuramo umwitero we, afata igitambaro aragikindikiza. 5Nuko asuka amazi ku ibesani, atangira koza ibirenge by’abigishwa be, akajya abihanaguza igitambaro yari akindikije.

6Aza kugera imbere ya Simoni Petero, maze Petero aramubwira ati «Nyagasani, abe ari wowe unyoza ibirenge?» 7Yezu aramusubiza ati «Ibyo nkora ubu ntiwabimenya, ariko uzabimenya hanyuma.» 8Petero aramubwira ati «Ntuzigera na rimwe unyoza ibirenge.» Yezu aramusubiza ati «Ndamutse ntakogeje, ntuzagira umugabane hamwe nanjye.» 9Petero aramusubiza ati «Nyagasani, noneho si ibirenge gusa, dore n’amaboko ndetse n’umutwe!» 10Yezu aramusubiza ati «Uwiyuhagiye nta kindi aba ashigaje kitari ukoga ibirenge, kuko aba yisukuye wese. Namwe murasukuye, ariko si mwese.» 11Yari azi neza uri bumugambanire, bituma avuga ati «Mwese ntimusukuye.»

12Amaze kuboza ibirenge no gusubizamo umwitero we, asubira ku meza arababwira ati «Aho mwumvise ibyo maze kubagirira? 13Munyita Umwigisha na Nyagasani, ni koko muvuga neza kuko ndi we. 14Ubwo rero mbogeje ibirenge kandi ndi Nyagasani n’Umwigisha, namwe murajye mwozanya ibirenge bwanyu. 15Ni urugero mbahaye, kugira ngo uko nabagiriye, abe ari ko namwe mugirirana ubwanyu.»



Uburenganzira bw'Umuhanzi ©2017, Diyosezi ya Byumba, Umwihariko ku burenganzira bwose!
Byubatswe na Robert Makuta