Ikinyarwanda English Français
Ibiheruka gutangazwa
Ubutumwa bw'Umwepiskopi
Gahunda y'ibikorwa
INYANDIKO
>> Abatagatifu

IBISABWA NGO UMUNTU ASHYIRWE MU RWEGO RW'ABATAGATIFU

Diyosezi ya Byumba

Hambere mu kinyejana cya X, nta murongo ufatika wakurikizwaga  ngo hemezwe ko umuntu ashyizwe mu rwego rw’abatagatifu: Imbaga y’abantu iyo yabyemezaga ybarabaga (Vox Populi), hanyuma umushumba wa Kiliziya akabyemeza mu ruhame, maze  bagakora umuhango wo guha icyubahiro uwagizwe umutagatifu, maze ibice by’umubiri we bakabishyira muri za Kiliziya, kuli altari n’ahandi hatagatifu.

Mu mwaka wa 993, niho handiswe inyandiko ya mbere na Papa Yohani wa XV yandikiye Abepiskopi bo mu Bufaransa no muri Germaniya ishyira Ulrich mu rwego rw’Abatagatifu. Ijambo “Canonisation” (Gushyira mu rwego rw’abatagatifu) ryatangiye gukoreshwa na Papa Benedigito wa VIII mu muhango wo kugirwa umutagatifu kwa Mt Simeoni wa Padolirone.

Mu kinyejana cya XII nibwo hatangiye kujya hakorwa ubucukumbuzi umuntu yagereranya n’urubanza, icyo gihe ni Alexandre wa III wari Papa (1159-1181)wabitangije. Inama Nkuru y’I Latran ya IV, mu 1215, yabujije abantu guha icyubahiro kidasanzwe imibiri y’abapfuye batabiherewe uburenganzira na Papa.

Papa Gregoire IX niwe washyizeho ibigomba gukurikizwa kugira ngo umuntu abe umutagatifu; Ubwo buryo bushya bwakoreshejwe bwa mbere mu kugira umutagatifu Galgano Guitotti ( Mt Galgano), yari umwihayimana wapfuye mu mwaka wa 1181, iperereza ku bye bwabaye imyaka ine nyuma y’uko apfa. Igenzura ryagombaga kwibanda ku bintu bikurukira:

a)     Ukwemera n’ibikorwa byamuranze akiri muzima;

b)    Ibitangaza byabaye akiri muzima cyangwa amaze gupfa,(Ibi ni ingenzi cyane).

Mu mwaka wa 1634 nibwo Papa Urbain VIII yashyizeho inzira ziboneye zikurikizwa ngo uwapfuye agirwe umutagatifu:

-         Igenzura n’iperereza bikorwa n’urukiko rwa Diyosezi;

-         Ibiro bibishinzwe bagasuzumana ubwitonzi n’ubushishozi amagambo n’inyandiko z’usaba, kandi hagashakishwa amakuru k’ubuzima, imico n’ibitangaza byabye  ku usabirwa kugirwa umutagatifu;

-         Iyo ibyo birangiye, bikemezwa ko ari ukuri, dossier yashyikirizwaga papa, akabyemeza mu nyandiko kandi akayishyiraho umukono;

-         Hagakurikiraho isuzuma ku iyobokamana, ubutwari, imico myiza, bikongera bikigwaho n’ibiro by’i Roma bibishinzwe;

-         Hakemezwa bwa nyuma ibitangaza, nibura bibiri.

Kugeza muri iki gihe turimo ibi nibyo bikurukizwa, ariko byagiye bivururwa buhoro buhoro, ivugururwa rya nyuma ryakozwe na Papa Pawulo wa II, aho yavuze ko hatakwibandwa cyane ku bitangaza, ahubwo ku buzima bwaranzwe n’ubutagatifu kandi Papa akaba ari we ufata umwanzuro wa nyuma.

Muri iki gihe kugira ngo umuntu agirwe umutagatifu hasabwa ibintu bikurikira:

-Kuba umuntu yarapfuye;ntawe ugirwa umutagatifu akiri muzima;

-Kuba yarabayeho mu buzima bwa gikiristu ari intangarugero n’imfura;

-Ibitangaza nibura bibiri;

-Gushyirwa mu rwego rw’abahire no ku rutonde rw’abagomba kwigwaho ngo bazashyirwe mu rwego rw’abatagatifu.

Gusabira umuntu gushyirwa mu batagatifu bikorwa n’umukristu wese, akaba afite amakuru n’ibimenyetso bihagije, ubusabe bwe akabwohereza i Roma abinyujije ku Mwepisikopi w’aho uwo asabira yapfiriye; Ibisabwa ni umwirondoro w’usabirwa, ibikorwa byamuranze, urutonde rw’abagabo bahamya ibimuvugwaho, abo bagabo bagomba kuba bakiriho. Mu gusuzuma ibi byose rero habaho abavoka babyemeza, hakabaho n’ababihakana, nyuma hakaza kubaho gutora; mbese ni nk’urubanza rukomeye.

Muri make ni ibintu bisaba igihe kirekire, twavuga nka Mt Jeanne d’Arc wapfuye mu mwaka wa 1431, akagirwa umutagatifu mu 1920, nyuma y’imyaka 489, ahari ho ariko nabo bitatinze nka Tomas Becket (Imyaka 3), Pierre de Verone na Antoine de Padoue (Umwaka umwe).

Bavandimwe rero, tuharanire kazaba abatagatifu, tubaho mubizima buzira amakemwa muri iyi si, ubuzima bw’intangarugero, twubahiriza uko bishoboka indangagaciro dusanga mu Ivanjili. Kandi Papa Yoahani wa XXIII na Papa Pawulo wa II bakomeze badusabire.

Hifashishijwe ibitabo:

1.     Régine Pernoud, Les Saints au Moyen Âge - La sainteté d’hier est-elle pour aujourd’hui ?, Paris

2.     Pierre Delooz, « Pour une étude sociologique de la sainteté canonisée dans l'Eglise catholique », Archives des sciences sociales des religions, vol. 13, no 13,‎ 1962

Padiri Viateur SAFARI


Byanditswe : 2015-09-20 20:54:14
Uwabitangaje : Diocese Byumba

Aho tubarizwa
Cathedrale de ByumbaDiyosezi ya Byumba,
Agasanduku k'amabaruwa: 05 Byumba,
Repubulika y'u Rwanda
Terefoni : +250 788 551 851
Imeri: diocabyumba@yahoo.fr
Uburenganzira bw'Umuhanzi ©2022, Diyosezi ya Byumba, Umwihariko ku burenganzira bwose!
Byubatswe na Robert Makuta