Ikinyarwanda English Français
Ibiheruka gutangazwa
Ubutumwa bw'Umwepiskopi
Gahunda y'ibikorwa
INYANDIKO
>> Inyigisho

Inyigisho yo ku cyumweru, icyumweru cya 30 Gisanzwe, C

Diyosezi ya Byumba

  • Isomo 1 : Sir 35,12-14.16-18
  • Isomo 2 : 2Tim  4, 6-8.16-18
  • Ivanjili :  Lk 18,9-14

Bakristu bavandimwe, ku cyumweru gishize twumvise inyigisho za Yezu zitugira inama yo gusaba tutarambirwa. Kuri iki cyumweru araduhamagarira gusaba twiyoroheje. Nikoko uwerekanye ubukene bwe abona umukiro. Kuko Nyagasani ariwe mucamanza utabera, ntiyirengagiza cyangwa ngo yime amatwi abamutakambiye : abakene,  abarengana, imfubyi, abapfakazi, abarwayi, abanzwe kubera impamvu zitandukanye ;  abo bose Nyagasani abatega amatwi akabumva. Kuko ‘ukorera Uhoraho uko abishaka, arashimwa, kandi isengesho rye rigera mu bushorishori bw’ijuru. Isengesho ry’uwicisha bugufi ricengera mu bicu’. (Sir 35, 16-17). Yezu yabigarutseho atubwira ko uwerekanye indwara n’ingeso zamurembeje nk’uriya mupubulikani (umusoresha), aba atabaje imbabazi z’Imana ; naho usaba yirata nk’uriya mufarizayi atahana ubusa, agataha amara masa. Nyamara ikuzo ry’umuntu ni ubusa ! Ni Nyagasani ukwiye  gukuzwa naho twe tugaca bugufi.  Niyo mpamvu uwikuza wese azacishwa bugufi, naho uwicisha bugufi akazakuzwa. Na Pawulo intumwa aduha urugero rwo gusaba twiyoroheje : ntiyatsindiye  ikamba ry’abatsinze, ahubwo ni Nyagasani uzarimuha nyuma yo gukora ugushaka kw’Imana. Nibyo koko ushaka kurengerwa n’amaboko y’Uhoraho ntavuga nk’uburana ibyo yakoze, ahubwo yigaragaza nk’umukene usaba gufashwa !

Kumenya gusaba igikwiye mu isengesho dukora  twicishije bugufi, nibyo bituma turonka.

Ngiki igitekerezo cy’iremezo kibumbye aya masomo matagatifu uko ari atatu  Kiliziya Umubyeyi wacu yaduteguriye kuri iki cyumweru.

Nyuma yo kumva umugani w’umucamanza n’umupfakazi Yezu yaduciriye ku cyumweru gishize, yongeye kuducira undi w’umufarizayi n’umusoresha. Uyu mugani arawucira uwo ariwe wese wibwira ko ari intungane agasuzugura abandi bose mbese nk’uyu mufarizayi. Ngaho nawe iyumvire iri sengesho uyu mufarizayi atura Imana : Mana ndagushimira ko ntameze nk’abandi bantu b’ibisambo, b’abasambanyi, b’abahemu, b’abirasi mbese nk’uriya musoresha mbona wihaye kuza kwanduza ingoro yawe ngo aje gusenga ! Mbese bavandimwe, ninde muzindutsi wa kare watashye kumutima w’undi ? Ntimuzi se ko kami ka muntu ari umutima we ! Nikoko agahwa kari kuwundi karahandurika, kandi ngo biroroshye kubona umugogo wo mu jisho rya mugenzi wawe ariko bikagora kubona uri mu ryawe ! Yezu niwe utubwira ati banza witokore wowe ubwawe mbere yo gutokora abandi.

Burya nta gisebe kibi kibaho nko kuvugwa aho unyuze hose bagushimanira inzara. Mbere yo kuvuga abandi nabi twabanje tukiyumvisha uko tumera iyo batuvuze! Kuvuga abandi biratubangukira kandi bikadushimisha, ariko kuvugwa bikatubabaza cyane. Nuko rero icyo utifuza ko abandi bakugirira nawe ntukajye ukibagirira. Kuvugwa ubeshyerwa biravuna kubyakira kandi bikagora kwisobanura. Hari bamwe bahita barira, abandi bagaceceka kubera ikiniga. Hari abihutira kurwana kubera umujinya, mu gihe abandi bo bisobanura ariko bikaba iby’ubusa. Nyamara Yezu mu bubabare bwe no mugutotezwa kwe aduha urugero rwiza dukwiye gukurikiza igihe batuvuze nabi batubeshyera. Ntawe yabwiye nabi nta n’uwo yigeze akabukira cyangwa ngo akangare, ntawe yigeze aterana nawe amagambo. Baramubeshyeye karahava ariko aricecekera, aratukwa ntiyasubiza igitutsi na kimwe ; ahubwo we arushaho kwiragiza Umucamanza w’intabera (1Pet 2, 19-24).  Natwe rero tujye twumva ko hari umucamanza utabera kandi utakwemera ko turenganywa.

Nyagasani ntiyanga umunyabyaha ahubwo yanga icyaha. Natwe iyo dusenga, dushobora kwitwara nk’uriya mufarizayi, tukaba twacira abandi imanza tuti : Nyagasani ndagushimira ko nubaha amategeko yawe nkaba ntameze nk’uriya mbona upfukamye mu kiliziya. We byararangiye, ntagaruriro : Ni agakene nyakujya, ni umusinzi kabuhariwe, ni umusambanyi ruharwa, ni umupagani, ntatanga ituro, sindabona yigomwa mu gisibo,…

Mbese mbere yo kuvuga aba bose, ni iyihe nama tuba twabagiriye ?  Gutaranga umuvandimwe si byiza kandi siwo muti! Dukwiye kubegera tukabagira inama, tukabakosora, tukabasabira aho kubaseka no kubaryanira inzara, kugira ngo bashobore guhinduka nabo bamenye Imana.

Nikoko nta cyaha Nyagasani atababarira, upfa gusa kwishinja ubikuye ku mutima kandi utaryarya.

Twumvise ukuntu uriya musoresha yihagarariye kure cyane atinya no kubura amaso kubera uburemere bw’ibyaha yakoze. Aragira ati: Mana yanjye mbabarira jyewe w’umunyabyaha ! Kwemera icyaha ukagisabira imbabazi nta buryarya, urababarirwa rwose ! Ku musaraba cya gisambo hari umuntu wakirushaga ibyaha? Ariko se nti kicishije bugufi, kigasaba imbabazi maze kigataha ijuru!!! Pawulo witwaga SAWULI hari umuntu wamurushaga kugirira nabi abantu abatoteza akanabica abaziza izina rya Yezu? Ariko se ntiyisubiyeho agahinduka maze imbaraga yakoresheje arwanya abakristu akaba ari nazo akoresha yubaka Kiliziya?  Kuki se n’undi wese wisubiyeho akicisha bugufi agasaba imbabazi kumakosa ye atababarirwa?

Natwe ubwacu aya masomo aradukangurira gusaba igikwiye tukareka gukinisha Imana mu isengesho. Nitwisabire natwe ubwacu kugira ngo tutagwa mu mutego wo kunegura abandi ahubwo tubature Imana kugira ngo bashobore kureka ingeso mbi zibatandukanya n’Imana.

Nk’umugambi rero bakristu bavandimwe:

Nidusabe igikwiye kidufitiye akamaro kandi kikakagirira n’abandi.

Niduce ukubiri n’ubwirasi butuma twiyumvisha ko twe tudacumura.

Nitureke gucira abandi  imanza twe twiyita intungane.

Niduharanire kwiyoroshya dusaba Imana imbabazi.

Nitwiringire impuhwe z’Imana izatubabarira.

Mbaragije Umubyeyi Bikira Mariya Umwamikazi wa Kibeho.





Byanditswe : 2015-09-20 15:26:58
Uwabitangaje : Diocese Byumba

Aho tubarizwa
Cathedrale de ByumbaDiyosezi ya Byumba,
Agasanduku k'amabaruwa: 05 Byumba,
Repubulika y'u Rwanda
Terefoni : +250 788 551 851
Imeri: diocabyumba@yahoo.fr
Uburenganzira bw'Umuhanzi ©2017, Diyosezi ya Byumba, Umwihariko ku burenganzira bwose!
Byubatswe na Robert Makuta