Ikinyarwanda English Français
Ibiheruka gutangazwa
Ubutumwa bw'Umwepiskopi
Gahunda y'ibikorwa
INYANDIKO

Inyigisho ya 1 yo ku Cyumweru, icyumweru cya 3 Gisanzwe, A

Diyosezi ya Byumba

Inyigisho yo ku Cyumweru cya 3 gisanzwe, Umwaka A, Tariki 22 Mutarama 2017
AMASOMO:
Isomo I: Iz 8, 23b; 9, 1-3 «Imana isezeranya urumuri abayo bashavuye»
Zab 27(26): « Uhoraho ni urumuri rwanjye n’agakiza kanjye»
Isomo II: 1Kor 1, 10-13.17: “Kristu ni we shingiro ry’ubumwe bwacu
Ivanjili: Mk 4, 12-17: “Nimwisubireho kuko ingoma y’ijuru yegereje

Bavandimwe Kristu Yezu akuzwe! Turi ku Cyumweru cya 3 gisanzwe aho dukomeje kurangamira urumuri ruhoraho rutuzaniye umukiro. Uwo mukiro Imana ituzanira ntituwukesha ubwema bwacu ahubwo ni impuhwe zayo z’igisagirane. Ibyo byose turabyumva mu masomo twateguriwe uyu munsi, aho tunahamagarirwa kwisubiraho kuko ingoma y’ijuru twazaniwe na Yezu Kristu yegereje.  Imana mu mpuhwe zayo z’igisagirane iha agaciro ab’intamenyekana, abari baribagiranye bakavugwa, abari barahetamye ibitugu akabaruhura, abakandamizwaga bakarenganurwa, akabahunda ibyishimo n’umunezero.


1. «Imana isezeranya urumuri abayo bashavuye»


Umuhanuzi Izayi arahumuriza abari batuye igihugu cya Zabuloni n’icya Nefutali ndetse akanabizeza ko bagiye kudohokerwa. Utu turere tuvugwa hano twose turi mu majyaruguru ya Palestina. Abayisraheli bahabaga bari baturanye n’abanyamahanga benshi. Izo ntara zari zarayogojwe n’Abanyashuru bari barabagize ingaruzwamuheto zabo none Izayi arabahanurira ko bagiye kubona agahenge bakongera kwishima. Arabivuga muri aya magambo:”abantu bagendaga mu mwijima babonye urumuri nyamwinshi, abari batuye mu gihugu cy’icuraburindi urumuri rwabarasiyeho. Wabakijije umuzigo bari bikoreye, wabagobotoye ku ngiga yabashenguraga ibitugu n’ikiboko cy’uwabakoreshaga agahato, mbese ubatsindiye umwanzi nko kuri wa munsi Gidewoni yatsinzeho Abamadiyani(reba Abac 7,15-25).
Bavandimwe, Imana iradukunda twese kandi itwifuriza ibyiza biganisha ku munezero udashira. Iyo Nkuru Nziza yabwiwe Abayisraheli, natwe turayibwirwa none: dufite byinshi bidutsikamiye, byaduhese ibitugu, bitubuza amahoro n’ibyishimo mbese biduhoza mu gahinda, mu bwihebe, mu mwijima w’icuraburindi. Ni uburwayi bukaze bwanze no gukira, ni ibyago bihora ku muryango iwacu, ni urushako rubi, ni urubyaro rubi, ni ababyeyi babi, ni umukoresha mubi, ni umuturanyi uguhoza ku nkeke, ni ibitotezo n’ibigeragezo uhorana, ni ugupfusha,kubura urubyaro, ubumuga bwaguhejeje hasi, kugumirwa, kubura akazi(ubushomeri), gutotezwa no kubuzwa amahwemo, inzara, ubukene, gupfakara, kuba inshike, ubuhunzi, ibyaha bitagira ingano byatunaniye kuzibukira,…ibyo byose ndetse n’ibindi bisa na byo, ngibyo ibitubuza amahoro maze tukabaho duhangayitse, twihebye, tubunza imitima, rimwe na rimwe tunashakira ibisubizo aho bitari.


2. “Imbaga yari yigungiye mu mwijima yabonye urumuri rutangaje. Nimwisubireho kuko ingoma y’ijuru yegereje”


Nyagasani Yezu na we arunga mu ry’umuhanuzi Izayi ati ishime unezerwe uve muri uwo mwijima n’agahinda n’amaganya kuko nje kugutura iyo mitwaro yose, ukuzuzwamo ibyishimo, ukanezerwa kuko icyari kigutsikamiye gikuweho. Mbega umunezero!
Yezu kristu mu Ivanjili yabitsindagiye ko urumuri rutangaje, nta gahinda, nta marira, nta maganya, nta ntimba,Yezu yaje ari igisubizo kandi umwiringira ntazakorwa n’isoni bibaho.
Icyo adusaba ni ukwisubiraho, tukazibukira imigenzereze mibi, tukanga icyaha kandi tukagendera kure amacakubiri, ahubwo twunge ubumwe, duhuze ibitekerezo, umutima n’umugambi.


3. “Nimuhuze ibitekerezo, mwirinde kwicamo ibice…”


Ngibyo ibyo Pawulo Mutagatifu atwifuriza ndetse akanadushishikariza no kubitoza abandi. Abantu nibunge ubumwe, bareke amatiku n’urugomo, inzangamo n’amatiku twubake isi nziza igendera ku matwara y’Ivanjiri bityo twese twakire umukiro Kristu atuzanira ku buntu. Dushyire mbere umukiro wa bose tutarobanuye, ubumwe n’ubwiyunge biturange kandi tubigizemo uruhare byogere hose.


4. Umwanzuro:” Nitwunge ubumwe…”


Kuri iki Cyumweru dusabire abatavuga rumwe bose ku mpamvu zitandukanye, ngo Kristu we bumwe bwacu abunge kandi ababere umuhuza n’umujyanama uhoraho. Dushyire imbaraga mu kubaka ubumwe n’ubuvandimwe no gusenya imipaka idutanya. Tugendere kure amacakubiri ashingiye ku bwoko, ku nkomoko, ku rurimi, ku muco, ku idini n’imyemerere n’ibindi byose bitubuza guhuza kandi turi abavandimwe, barumuna ba Yezu Kristu.
Ngibyo ibyo dusabirana muri iki Cyumweru cyahariwe kuzirikana no gusabira ubumwe bw’Abakristu ngo bose babe umwe nk’uko Yezu yabituraze agiye gusubira mu ijuru.
“Nitwiyunge. Urukundo rwa Kristu ni rwo rubiduhatira” (reba 2Kor 5, 14-20). Ngiyo insanganyamatsiko tuzirikanaho muri iki cyumweru twatangiye kuri 18 mutarama. Ni byo koko, abari babiri yatugize umwe (reba Ef 2, 14) kandi muri Kristu Yezu twese turi umwe (reb Gal 3,28). Tubisabirane twese kandi Yezu Kristu we Bumwe bwacu adufashe kubigeraho.
Mbifurije icyumweru cyiza cyuzuyemo umugisha w’Imana!

A. Emile Bienvenu HAKIZIMANA, Paroisse cathédrale Byumba





Byanditswe : 2017-01-21 07:58:08
Uwabitangaje : A Emile Benvenu HAKIZIMANA

Aho tubarizwa
Cathedrale de ByumbaDiyosezi ya Byumba,
Agasanduku k'amabaruwa: 05 Byumba,
Repubulika y'u Rwanda
Terefoni : +250 788 551 851
Imeri: diocabyumba@yahoo.fr
Uburenganzira bw'Umuhanzi ©2017, Diyosezi ya Byumba, Umwihariko ku burenganzira bwose!
Byubatswe na Robert Makuta