Ikinyarwanda English Français
Ibiheruka gutangazwa
Ubutumwa bw'Umwepiskopi
Gahunda y'ibikorwa
AMAPARUWASI
>> Akarere Nkenurabushyo ka Byumba
>> Katederali ya Byumba

Incamake


Paruwasi ya Byumba yitirirwa "Coeur Immaculee de Marie" yashinzwe mu mwaka w'1937 iherereye mu karere-nkenurabushyo ka Byumba.

Paruwasi ya Byumba igizwe na santarali 5 na sikirisali 15, ikaba igizwe n'imiryango remezo 268.

Ibarura ryo mu mwaka wa 2014 rigaragaza ko paruwasi ya Byumba ituwe n'abaturage 136477, muri bo Abakristu Gatolika ni 81981 ku kigereranyo cya 60.07%; mu Bakristu Gatolika habarurwa ababatijwe 77636 hamwe n'abigishwa 4345.

ICYUMWERU CY’AMAHORO MURI PARUWASI YA BYUMBA

Diyosezi ya Byumba

Ni ku nshuro ya gatatu Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro ya Diyosezi ya Byumba, ifatanije na Pax Christi Mpuzamahanga (Pax Christi International) yizihiza icyumweru cy’amahoro. Nyuma ya Paruwasi ya Nyarurema na Paruwasi ya Mutete, icyumweru cy’amahoro cy’uyu mwaka wa 2010 kizizihirizwa muri Paruwasi Cathedrale ya Byumba kuva ku itariki ya 20 kugeza kuya 29/11/2010.

Ikibazo cy’ingenzi umuntu yahita yibaza, ni icyo kumenya impamvu hatekerejwe « icyumweru cy’amahoro » . Kuki amahoro agomba kugenerwa icyumweru cyose ? Kuki hariho ababona ko amahoro akwiriye gutekerezwaho ? Ese ubundi amahoro ni iki ?

Dore bimwe mu bisubizo abantu baha icyo kibazo :

- Amahoro ni ituze ry’umutima n’iry’umubiri, ndetse n’uburyo ubanye neza n’abandi, Imana ndetse n’ibidukikije.

- Amahoro ni ituze ry’umutima umuntu akesha kuba yibaniye neza we ubwe, abanye neza n’abandi, Imana ndetse n’ibimukikije ;

- Uburyo umuntu abayeho afite uburenganzira ( nta gupfukiranwa ), ntawe umubangamiye, atekanye ndetse n’iyo haba hariho intambara ;

- Ni umudendezo mu mutima w’umuntu, ntawe cyangwa ntacyo abangamiye, ntawe umubangamiye, abanye neza n’Imana ndetse n’ibimukikije.

Icyo cyumweru cy’amahoro kizarangwamo cyane cyane ibikorwa byo gukangurira abatuye amasantarali 5 agize Paruwasi ya Byumba igikorwa cyo kubaka amahoro arambye aho batuye. Bazashishikarizwa guhuriza hamwe ingufu zabo hagamijwe gufasha abatishoboye kubera ingaruka z’intambara na jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 kubona iby’ibanze bakeneye mu buzima bwabo bwa buri munsi.

Iyo usesenguye, abo batishoboye kubera ingaruka za jenoside yakorewe abatutsi mu mwaka wa 1994 ubasanga mu byiciro bibiri bikurikira :

  1.  Abacitse ku icumu rya jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 ;
  2.  Abagororwa bafunzwe bazira icyaha cya jenoside

Muri urwo rwego, ibikorwa by’ingenzi biteganijwe bizibanda ku biganiro mbwirwaruhame ku bahagarariye inzego za Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro ya Paruwasi ya Byumba ku nzego zayo zose bagera kuri 50. Insanganyamatsiko y’ibiganiro iragira iti : “Imibereho n’imibanire y’abanyarwanda muri iki gihe cya nyuma ya jenoside yakorewe abatutsi mu 1994”

Muri ibyo biganiro mbwirwaruhame, hazaganirwa ku ngingo ebyiri zikurikira :

  1. Imibereho n’imibanire y’abacitse ku icumu rya jenoside yakorewe abatutsi n’abandi banyarwanda muri iki gihe,
  2. Imibereho n’imibanire y’abagororwa muri iki gihe

Muri ibyo biganiro, hazakorwa urutonde rw’ibikenewe by’ibanze n’abo batishoboye, kugirango hakorwe ubuvugizi n’ubukangurambaga bwo kubibashakira.

Nyuma y’ibyo biganiro, abagize inzego za Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro ya Paruwasi ya Byumba, bazajya gukangurira abatuye mu miryangoremezo yose igera kuri 362 igize Paruwasi ya Byumba igikorwa cy’icyumweru cy’amahoro, babashishikariza kugira icyo bigomwa kugirango bagoboke bagenzi babo babujijwe amahoro no kutabona iby’ibanze byose mu buzima barimo. Abazagerwaho n’ubwo bukangurambaga mu gihe cy’icyumweru kimwe ni abantu nibura 72.764 turebye abakristu ba Kiliziya Gatolika gusa babarurirwa muri Paruwasi ya Byumba. Ariko icyo gikorwa kizakangurirwa n’abandi bose hatitawe ku madini barimo..

Muri cyo cyumweru kandi, hazakusanywa imfashanyo yaba iy’amafaranga, yaba iy’ibikoresho ndetse n’iy’imyambaro izashyikirizwa abo batishoboye mu gusoza icyumweru cy’amahoro.

Yezu ati : « Igihe nari nshonje mwaramfunguriye, ndwaye murandwaza, mbuze icyo nambara muranyambika, ndi imfungwa muza kunsura » (Mt 25,35-36).

  • Perezida wa Komisiyo y’Ubutabera
  • n’Amahoro ya Diyosezi ya Byumba
  • Padiri Diyoni MBONIMPA

Byanditswe : 2016-03-01 10:12:54
Uwabitangaje : Diocese Byumba

Aho tubarizwa
Cathedrale de ByumbaDiyosezi ya Byumba,
Agasanduku k'amabaruwa: 05 Byumba,
Repubulika y'u Rwanda
Terefoni : +250 788 551 851
Imeri: diocabyumba@yahoo.fr
Uburenganzira bw'Umuhanzi ©2017, Diyosezi ya Byumba, Umwihariko ku burenganzira bwose!
Byubatswe na Robert Makuta