>> Akarere Nkenurabushyo ka Byumba
>> Paruwasi Nyinawimana
Incamake
Paruwasi ya Nyinawimana yitirirwa "Marie Mere de Dieu" yashinzwe mu mwaka w'2005 iherereye mu karere-nkenurabushyo ka Byumba.
Paruwasi ya Nyinawimana igizwe na santarali 4 na sikirisali 4, ikaba igizwe n'imiryango remezo 87.
Ibarura ryo mu mwaka wa 2014 rigaragaza ko paruwasi ya Nyinawimana ituwe n'abaturage 43703, muri bo Abakristu Gatolika ni 21478 ku kigereranyo cya 49.15%; mu Bakristu Gatolika habarurwa ababatijwe 20038 hamwe n'abigishwa 1440.