>> Akarere Nkenurabushyo ka Byumba
>> Paruwasi Rushaki
Incamake
Paruwasi ya Rushaki yitirirwa "Regina Mundi" yashinzwe mu mwaka w'1952 iherereye mu karere-nkenurabushyo ka Byumba.
Paruwasi ya Rushaki igizwe na santarali 5 na sikirisali 10, ikaba igizwe n'imiryango remezo 130.
Ibarura ryo mu mwaka wa 2014 rigaragaza ko paruwasi ya Rushaki ituwe n'abaturage 84751, muri bo Abakristu Gatolika ni 33821 ku kigereranyo cya 39.91%; mu Bakristu Gatolika habarurwa ababatijwe 31353 hamwe n'abigishwa 2468.