Ikinyarwanda English Français
Ibiheruka gutangazwa
Ubutumwa bw'Umwepiskopi
Gahunda y'ibikorwa
AMAPARUWASI
>> Akarere Nkenurabushyo ka Nyagahanga
>> Paruwasi Muhura

Incamake


Paruwasi ya Muhura yitirirwa "Sainte Famille" yashinzwe mu mwaka w'1968 iherereye mu karere-nkenurabushyo ka Nyagahanga.

Paruwasi ya Muhura igizwe na santarali 9 na sikirisali 3, ikaba igizwe n'imiryango remezo 169.

Ibarura ryo mu mwaka wa 2014 rigaragaza ko paruwasi ya Muhura ituwe n'abaturage 109006, muri bo Abakristu Gatolika ni 60378 ku kigereranyo cya 55.39%; mu Bakristu Gatolika habarurwa ababatijwe 57119 hamwe n'abigishwa 3259.

AMATEKA YA PARUWASI UMURYANGO MUTAGATIFU W’I NAZARETI - MUHURA

Diyosezi ya Byumba

Paruwasi Muhura yashinzwe mu mwaka wa 1968, guhera icyo gihe kugera mu 1972 yayoborwaga na padiri NKERABIGWI Augustin. Mu mwaka wa 1972 kugeza mu mwaka wa 1977 yayobowe na padiri CARLISAIA BELLOMI wo mu bamisiyoneri bera. Mu mwaka wa 1977 kugeza ubu paruwasi Muhurayeguriwe abapadiri b’ababarinabite. Umuryango w’abahayimana abamisiyoneri bashinzwe na Mutagatifu Antoine Maria ZAKARIYA. Uwabaye padiri mukuru wa mubere wo muri uwo muryango ni padiri Giovanni M. SALA. Uyu yahabaye kugera mu mwaka wa 1990, nuko asimburwa na padiri Mario M. FALCONI uhari kugeza n’ubu. Abari muri uwo muryango ubu bakorera I Muhura ni:

  1. Padre Mario Maria FALCONI
  2. Padre SOTA GANYWAMULUME Marie Emmanuel
  3. Padre Varghese Maria Kalambattukudy( p. Georgio)
  4. Padre Epaphrodite Maria GAFARANGA
  5. Padre VUNINKA MILIMBA Marie Emmanuel
  6. Fr GASANA Jean Damascene

Umuryango w’ababarnabite bakora umurimo w’iyogezabutumwa ariko bakibanda ku gufasha urubyiruko mu iterambere rya Roho n’iry’umubiri. Niyo mpamvu bibanda kenshi ku mashuri. I Muhura bamaze gushing amashuri agera kuri cumi n’abiri, harimo na secondaire. Ayo ni:

  1. ECOLE PRIMAIRE DE MUHURA CATHOLIQUE
  2. G.S BIBARE
  3. ECOLE PRIMAIRE DE NYAGASOZI
  4. ECOLE PRIMAIRE DE KIRWA
  5. ECOLE PRIMAIRE DE GATEGERO
  6. ECOLE PRIMAIRE DE GATOBOTOBO
  7. G.S GASANGE
  8. G.S. GITI
  9. ECOLE PRIMAIRE DE NGANGE
  10. G.S MAMFU
  11. LYCEE SAINT ALEXANDRE SAULI DE MUHURA
  12. COLLEGIO SANTO ANTONIO MARIA ZACCARIA DE MUKO.

Aya mashuri abiri ya nyuma ni bimwe mu bikorwa by’ingirakamaro byakozwe n’ababarnabite. Harererwamo abana benshi bavuye mu mpande zose z’igihugu kandi n’abahaciye bafatiye igihugu runini.


Byanditswe : 2015-09-17 10:07:34
Uwabitangaje : Diocese Byumba

Aho tubarizwa
Cathedrale de ByumbaDiyosezi ya Byumba,
Agasanduku k'amabaruwa: 05 Byumba,
Repubulika y'u Rwanda
Terefoni : +250 788 551 851
Imeri: diocabyumba@yahoo.fr
Uburenganzira bw'Umuhanzi ©2017, Diyosezi ya Byumba, Umwihariko ku burenganzira bwose!
Byubatswe na Robert Makuta