>> Akarere Nkenurabushyo ka Nyagahanga
>> Paruwasi Ngarama
Incamake
Paruwasi ya Ngarama yitirirwa "Immaculee Conception" yashinzwe mu mwaka w'1992 iherereye mu karere-nkenurabushyo ka Nyagahanga.
Paruwasi ya Ngarama igizwe na santarali 5 na sikirisali 1, ikaba igizwe n'imiryango remezo 115.
Ibarura ryo mu mwaka wa 2014 rigaragaza ko paruwasi ya Ngarama ituwe n'abaturage 74962, muri bo Abakristu Gatolika ni 38765 ku kigereranyo cya 51.71%; mu Bakristu Gatolika habarurwa ababatijwe 37227 hamwe n'abigishwa 1538.