>> Akarere Nkenurabushyo ka Nyagatare
>> Paruwasi Nyagatare
Incamake
Paruwasi ya Nyagatare yitirirwa "Therese de l'Enfant Jesus" yashinzwe mu mwaka w'1996 iherereye mu karere-nkenurabushyo ka Nyagatare.
Paruwasi ya Nyagatare igizwe na santarali 11 na sikirisali 13, ikaba igizwe n'imiryango remezo 97.
Ibarura ryo mu mwaka wa 2014 rigaragaza ko paruwasi ya Nyagatare ituwe n'abaturage 74237, muri bo Abakristu Gatolika ni 18802 ku kigereranyo cya 25.33%; mu Bakristu Gatolika habarurwa ababatijwe 17296 hamwe n'abigishwa 1506.