Ikinyarwanda English Français
Ibiheruka gutangazwa
Ubutumwa bw'Umwepiskopi
Gahunda y'ibikorwa
IBIGO
>> Inderamuco
>>

Mutete: Umushinga w’ikigo cy’amahugurwa ahoraho y’ubumwe n’ubwiyunge

Diyosezi ya Byumba

Ku itariki ya 20 Nyakanga 2019, i Mutete muri Diyosezi ya Byumba, ubwo Umwepiskopi wa Byumba yahaga ubupadiri Diakoni Albert HAKUZIMANA, yagarutse ku mushinga w’ingirakamaro w’ikigo cy’amahugurwa ahoraho y’ubumwe n’ubwiyunge, “Centre Imbabazi”.

Mu cyifuzo cye, umwepiskopi avuga ko iki kigo “Centre Imbabazi” kizafasha abanyarwanda kwiyunga hagati yabo ndetse no kwiyunga n’Imana. Ati “mu gushaka gukira ibikomere twatewe na Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, ni byiza ko habaho uburyo bwiza bwafasha buri wese kwiyunga na mugenzi we”. Centre Imbabazi, umwepiskopi yasabye ko yakwigisha ubumwe, imbabazi n’ubwiyunge ihereye mu matsinda ashingiye ku muryango; ati “abana, urubyiruko, ihuriro ry’ingo, abageni ba Kristu, abakobwa babyaye imburagihe (ababerarugo), bagomba kwigishwa no gutozwa uyu muco w’ubumwe n’ubwiyunge. Buri wese agaharanira kwiyunga n’umuvandimwe we no kwiyunga n’Imana.

Umwepiskopi yibukije agaciro k’ijambo “Imbabazi” cyangwa “mbabarira”; ati “abagize umuryango nibitoze guhana imbabazi; buri wese abwire umukoshereje ati ‘mbabarira si jye nkana, mbabarira nacitswe, mbabarira sinzongera’”. Ati “iri jambo turitoze abana bacu igihe cyose”

Umwepiskopi yifuza kandi ko iyi Centre Imbabazi yakwibanda cyane cyane ku rubyiruko, rwo Rwanda rw’ejo na Kiliziya y’ejo. Muri iki kigo hateganyijwe kubakwa amazu yakwakirirwamo abantu bagirwa inama, ibyumba bigari bikorerwamo inama zigamije ubwiyunge n’imyiherero, ikibuga cy’imikino (stade) kizakoreshwa n’urubyiruko mu kwitabira imikino inyuranye ibahuza, bagasabana, bagasenga, bagatozwa agaciro k’ubunyarwanda n’ubukristu.

Mu guha imbaraga uyu mushinga ugamije ubumwe n’ubwiyunge, Musenyeri Serviliyani NZAKAMWITA yagennye umupadiri wo kuwukurikirana no gutangira inshingano zawo; uwo ni padiri Visenti GASANA wari usanzwe ari umunyamabanga wa Komisiyo y’ubutabera n’amahoro mu rwego rw’Inama Nkuru y’Abepiskopi. Uyu mupadiri azita cyane ku mahugurwa ajyanye n’ubumwe n’ubwiyunge ateganyijwe muri uyu mushinga wa Centre Imbabazi.

Umushinga wa Centre Imbabazi watangijwe mu 2018 i Mutete ugamije mbere na mbere kwigisha uwiyunge no kubabarirana hagati y’abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 n’abayigizemo uruhare bo muri paruwasi ya Mutete ndetsen’amaparuwasi aturanye nayo. Uyu mushinga kandi uzagaba amashami muri Diyosezi yose ya Byumba, ndetse ugere n’ahandi mu Rwanda.

 

Padiri Alexandre Niyonsaba


Byanditswe : 2019-07-29 05:37:25
Uwabitangaje : A Alexandre NIYONSABA

Aho tubarizwa
Cathedrale de ByumbaDiyosezi ya Byumba,
Agasanduku k'amabaruwa: 05 Byumba,
Repubulika y'u Rwanda
Terefoni : +250 788 551 851
Imeri: diocabyumba@yahoo.fr
Uburenganzira bw'Umuhanzi ©2019, Diyosezi ya Byumba, Umwihariko ku burenganzira bwose!
Byubatswe na Robert Makuta