Ikinyarwanda English Français
Recent Publications
Messages of the Bishop
Upcoming Events
HOMEPAGE >> READING MASS
>> The liturgical time of Lent

Amasomo yo ku cyumweru, icyumweru cya 3 cy'Igisibo, C

Isomo rya mbere : Iyim 3, 1-8a.10.13-15


Igitabo cy’Iyimukamisiri

Muri iyo minsi, 1Musa yari aragiye ubushyo bwa sebukwe Yetero, umuherezabitambo w’i Madiyani. Ayobora ubushyo hirya y’ubutayu, maze agera ku musozi w’Imana i Horebu. 2Nuko Umumalayika w’Uhoraho amubonekera mu kibatsi cy’umuriro waka mu gihuru rwagati. Musa aritegereza asanga umuriro ugurumana mu gihuru cyose, ariko cyo ntigikongoke. 3Musa aravuga ati “Reka njyeyo ndebe aka kataraboneka, n’impamvu ituma igihuru kidakongoka.”

4Uhoraho abona aje hafi kureba ibyo ari byo. Nuko Imana imuhamagarira mu gihuru rwagati iti “Musa ! Musa !” Undi ati “Ndi hano.” 5Nuko Imana iramubwira iti “Wikwegera hano ! Ndetse kuramo inkweto zawe, kuko ahantu uhagaze ari ubutaka butagatifu.” 6Irongera iti “Ndi Imana ya so, Imana ya Abrahamu, Imana ya Izaki, Imana ya Yakobo.” Musa yipfuka mu maso kuko yatinyaga kureba Imana. 7Uhoraho aravuga ati “Amagorwa y’umuryango wanjye uri mu Misiri narayitgegereje, kandi imiborogo baterwa n’abakoresha b’imirimo narayumvise, n’imiruho barimo ndayizi. 8aNdamanutse ngo mbagobotore mu maboko y’Abanyamisiri, maze mbavane muri icyo gihugu mbajyane ku butaka bw’indumbuke kandi bugari, mu gihugu gitemba amata n’ubuki, ahantu hatuwe n’Abakanahani. 10Ubu ngubu rero genda : ngutumye kuri Farawo kugira ngo uvane mu Misiri Abayisraheli, umuryango wanjye.”

13Musa abwira Imana ati “Ngaho rero ningende nsange Abayisraheli, mbabwire ngo ‘Imana y’abakurambere banyu yabantumyeho !’ Nibambaza ngo izina ryayo ni irihe, nzabasubiza ngo iki ?” 14Nuko Imana ibwira Musa iti “NDI UHORAHO.” Irongera iti “Uzabwire utyo Abayisraheli uti ‘UHORAHO ni we ubantumyeho’.” 15Imana yongera kubwira Musa iti “Uzabwire Abayisraheli uti ‘UHORAHO Imana y’abakurambere banyu, Imana ya Abrahamu, Imana ya Izaki, Imana ya Yakobo yabantumyeho.’ Ngiryo izina ryanjye iteka, nguko uko bazajya banyita banyambaza kuva mu gisekuru kugera mu kindi.”


Kuzirikana : Zab 103 (102), 1-2, 3-4, 6-7, 8.11


ZABURI

Inyik/ Uhoraho ni umunyambabazi n’umunyampuhwe.

  • Mutima wanjye singiza Uhoraho,
  • n’icyo ndi cyo cyose gisingize izina rye ritagatifu !
  • Mutima wanjye singiza Uhoraho,
  • kandi ntiwibagirwe na kimwe mu byo yaguhaye !

 

  • We ubabarira ibicumuro byawe byose,
  • akakuvura indwara zawe zose,
  • we warura ubugingo bwawe mu mva,
  • akagutamiriza ubutoneshwe n’impuhwe.

 

  • Uhoraho akoresha ubutabera,
  • akarenganura abapfukiranwa bose.
  • Yamenyesheje Musa imigambi ye,
  • n’abana ba Israheli abagaragariza ibigwi bye.

 

  • Uhoraho ni umunyambabazi n’umunyampuhwe,
  • atinda kurakara kandi akagira ibambe.
  • Uko ijuru ryisumbuye kure hejuru y’isi,
  • ni ko impuhwe ze zisagiranira abamutinya. 

Isomo rya kabiri : 1 Kor 10, 1-6.10-12


Ibaruwa ya mbere Mutagatifu Pawulo Intumwa yandikiye Abanyakorinti

1Bavandimwe, sinshaka ko muyoberwa ukuntu abasekuruza bacu bose bagendaga bayobowe n’igihu cyererana, bose bakambuka inyanja, 2bose bakabatirizwa muri cya gihu na ya nyanja bifatanyije na Musa. 3Bose basangiye ibyo kurya bimwe bikomoka mu ijuru ; 4kandi bose bashoka iriba rimwe rikomoka mu ijuru ; koko bakanywa amazi avubuka mu rutare bahawe n’Imana, rukagenda rubaherekeje, kandi urwo rutare rwarangaga Kristu. 5Nyamara benshi muri bo si ko banyuze Imana, ni yo mpamvu intumbi zabo zararitswe mu butayu. 6Ibyo byose byabereye kuducira amarenga, kugira ngo tutararikira ikibi nk’uko na bo bakirarikiye. 10Ntimukitotombe nk’uko bamwe muri bo binubye, maze Umunyacyorezo akaboreka. 11Ibyababayeho biraducira amarenga, kandi byandikiwe kutuburira twe twegereje amagingo ya nyuma. 12Bityo rero uwibwira ko ahagaze, aritonde atagwa.


Ibango-ndirimbo ribanziriza Ivanjili : Zab 51 (50), 14


  • Uragasingizwa Kristu, wowe Buhanga buhoraho bw’Imana Nzima.
  • Uragasingizwa Nyagasani.

 

  • Nyagasani, dutoze kumva ijwi ryawe,
  • udu

    Ivanjili Ntagatifu : Lk 13, 1-9


    + Luka

    1Muri icyo gihe, haza abantu batekerereza Yezu uko Abanyagalileya bari bishwe na Pilato, maze amaraso yabo akayavanga n’ay’ibitambo baturaga. 2Arabasubiza ati “Mukeka ko abo Banyagalileya barushaga abandi kuba abanyabyaha ? 3Oya ! Ahubwo reka mbabwire : nimuticuza mwese muzapfa kimwe na bo. 4Cyangwa se ba bantu cumi n’umunani bagwiriwe n’umunara wo kuri Silowe, mukeka ko bazize kuba abanyabyaha kurusha abandi baturage b’i Yeruzalemu ? 5Oya ! Ahubwo reka mbabwire : nimuticuza mwese muzapfa kimwe na bo.”

    6Nuko Yezu abacira uyu mugani ati “Umuntu yari afite igiti cy’umutini cyatewe mu murima we w’imizabibu. Aza kuwushakaho imbuto, ariko ntiyazibona. 7Ni ko kubwira umuhinzi we ati ‘Uyu mwaka ni uwa gatatu nza gushaka imbuto kuri uyu mutini sinzibone. Wuteme nta cyo umaze aha ngaha.’ 8Undi aramusubiza ati ‘Shobuja, ba uwuretse byibura uyu mwaka, nywucukurire iruhande maze nshyiremo ifumbire. 9Ahari kera wazera imbuto ; nutera uzawuteme’.”



Saints and Readings
Saturday,
August 24, 2019

THE SAINT OF THE DAY

Bartelemi Intumwa

Umunsi mukuru usanzwe >> Hish 21, 9 – 14, Yh 1, 45 – 51
Catechism and Spirituality
Liturgical Calendar
Mutagatifu Baritolomayo, Intumwa, Igihe gisanzwe
Umwaka C, Igiharwe
Ku ya 24 Kanama, kwambara umutuku
Isomo rya 1 : Hish 21,9b-14
Kuzirikana : Zab 145 (144)

Ivanjili : Yh 1,45-51.
Addresses
Cathedrale de ByumbaCatholic Diocese of Byumba,
P.O. Box 05 Byumba,
The Republic of Rwanda
Telephone : +250 788 551 851
Email: diocabyumba@yahoo.fr
Copyright ©2019, Catholic Diocese of Byumba, All rights reserved
Designed by Robert Makuta